Lt Gen. Luboya yagaragaje ko abasirikare ba RDC badafite impamvu yo kurwana
Yanditswe: Monday 02, Jun 2025

Guverineri w’intara ya Ituri, Lieutenant Général Johnny Luboya N’Kashama, yagaragaje ko abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo badafite impamvu yo kurwana, kuko batekereza ko nibapfira ku rugamba, imiryango yabo itazitabwaho.
Uyu musirikare yagaragaje ko abagore b’abasirikare bapfiriye ku rugamba bamaze imyaka myinshi bishyuza Leta amafaranga yabasezeranyije, ariko bagasubizwa ko hagikorwa ubugenzuzi kugira ngo hamenyekane abagenerwabikorwa b’ubukuri.
Lt Gen. Luboya yagaragaje ko atumva impamvu urwego rw’igisirikare cya RDC rushinzwe ubugenzuzi ruhora rwohereza abakozi muri Ituri, abaza igihe ubu bugenzuzi buzarangirira kugira ngo aba bapfakazi bahabwe amafaranga yabo.
Ati “Buri gihe haba ikibazo cyo gushakisha abapfakazi. Murabizi ko iki kibazo kimaze imyaka myinshi. Hari itsinda ry’urwego rw’ubugenzuzi rw’igisirikare riherutse kuza hano kandi murabizi ko turi mu bikorwa bya gisirikare. Bagarutse na none kandi abapfakazi baracyategereje.”
Yavuze ko mu kinyejana cya 21, hakwiye gukorwa ubugenzuzi bukomeye kugira ngo iki kibazo kive mu nzira, kuko uko amafaranga y’abapfakazi atinda, abasirikare bari ku rugamba na bo bacika intege.
Ati “Ubu abasirikare bacu bari kurwanya CRP; umutwe wa Thomas Lubanga ukorana na M23. Abasirikare bacu bari gupfa, ariko niba umusirikare ahanganye n’umwanzi, akamenya ko abapfakazi batishyurwa, kubera iki se yakwitanga? Azavuga ati ‘Umunsi nzapfa, abana banjye na bo bazapfa’. Ibi bica intege abasirikare rwose.”
Lt Gen. Luboya yasobanuye ko abasirikare barya “iminsi 15” ku kwezi, mu gihe bakabaye barya inshuro eshatu ku munsi. Yagaragaje ko hamwe no kudahabwa umushahara wabo, ibyo bibaca intege, ntibitange ku rugamba.
Uyu musirikare yagaragaje ko uretse kuvugira abasirikare ayoboye, mu bubasha bwe hatarimo kwita ku miryango y’abasirikare bapfiriye ku rugamba, kugaburira abasirikare ndetse n’imishahara yabo, ahubwo we ngo ashinzwe ibikorwa by’urugamba n’ibindi bijyanye n’imiyoborere.
Lt Gen. Luboya yagaragaje ko ubugenzuzi bukwiye kurangira, abapfakazi b’abasirikare bapfiriye ku rugamba bagahabwa amafaranga yabo
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *