skol

Lubumbashi: Umusirikare amaze iminsi yarafashe bugwate ishuri rya Leta

Yanditswe: Friday 03, Oct 2025

featured-image

Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaze iminsi yarafashe bugwate ishuri riri kubakwa na Leta mu mujyi wa Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga.

Radio Okapi isobanura ko mu gihe iri shuri riri kubakwa n’ubuyobozi bw’umujyi wa Lubumbashi, uyu musirikare n’umuryango we bamaze amezi menshi barubatse inzu nto mu mbago zayo, bayituramo.

Abaturage bo mu gace ka Kilimansimba riherereyemo basobanuye ko uyu musirikare amaze igihe azengurukana indangururamajwi mu mudugudu, ababwira ko ari irye, anabamenyesha ko abazaryigamo bazatangira kwiyandikisha vuba.

Nyuma yo kubona ko uyu musirikare akomeje, abaturage bamenyesheje ubuyobozi bwa Lubumbashi, biba ngombwa ko Meya w’agateganyo, Patrick Nsimbi, asura Kilimansimba, ategeka ko uyu musirikare n’umuryango we bakurwa muri iri shuri.

Uyu musirikare yakuwe mu mbago z’ishuri rya Kilimansimba ku wa 2 Ukwakira 2025, anahita atabwa muri yombi akurikiranyweho kwiha umutungo w’igihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa