skol
fortebet

M23 ntigihuye n’impuguke za Loni

Yanditswe: Saturday 22, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu watangaje ko gahunda yari ihari yo guhura n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yahindutse ku munota wa nyuma.

Sponsored Ad

Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ihinduka ry’iyo gahunda ryatewe n’ibindi byihutirwa.

Ati: “Binyuranyije na gahunda yari yemeranyijweho n’itsinda ry’impuguke za Loni kuri Congo, inama yari yateguwe ntikibaye kubera ibyihutirwa byabaye ku munota wa nyuma. AFC/M23 irisegura kuri iri hinduka rya gahunda.”

Kanyuka yangaje ko M23 itagihuye na ziriya mpuguke, mu gihe ku wa Gatanu yari yatangaje ko bakiriye ibaruwa yazo zibamenyesha ko zizasura M23 kuva tariki ya 23 kugeza ku ya 27 Werurwe.

Mu byari kuba bizigenza mu mujyi wa Goma, harimo gusuzuma ibyifuzo bya M23 kuri Leta ya RDC, ihagarikwa ry’imirwano kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bikomeze no gucyura impunzi ziri mu mahanga n’imbere mu gihugu.

Izi mpuguke kandi zagombaga gukusanya amakuru ajyanye n’ubufatanye bw’ingabo za RDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na CNRD-FLN irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse n’ibikorwa by’ingabo z’u Burundi muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Byari biteganyijwe kandi ko zizasuzuma imibereho y’abasirikare ba RDC n’abo mu yindi mitwe barambitse intwaro nyuma y’aho abarwanyi ba M23 bafashe umujyi wa Goma tariki ya 27 Mutarama na Bukavu tariki ya 16 Gashyantare.

Raporo zitegurwa n’izi mpuguke ni zo inzego za Loni zishingiraho zifata ingamba zitandukanye, zigamije kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu runaka, gusa akenshi zagiye zishinjwa kubogama kuko hari ubwo zatangaga amakuru kandi zitarageze aho zikwiye kuyakura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa