skol
fortebet

M23 Vs FARDC: Abapolisi hafi 100 ba RDC bakwiye imishwaro bahungira muri Uganda

Yanditswe: Tuesday 06, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abapolisi hafi 100 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahungiye muri Uganda ubwo imirwano ikaze yajyaga mbere hagati y’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 na FARDC.

Sponsored Ad

Imirwano yo ku Cyumweru tariki ya 4 Kanama yasize inyeshyamba za M23 zigaruriye centre y’ubucuruzi ya Ishasha iherereye ku mupaka wa Congo na Uganda.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda mu karere ka Kanungu, Major Kiconco Tabaro, yavuze ko abapolisi 98 ba Congo ari bo bambutse umupaka bagahungira ku butaka bwa Uganda.

Uyu musirikare yavuze ko bageze muri Uganda bafite imbunda 43 ndetse n’amasasu, gusa biba ngombwa ko bazamburwa.

Ati: "Bahungaga imirwano yahuzaga M23 n’igisirikare cya Congo gifatanyije n’indi mitwe. [Muri Congo] hari imirwano myinshi ariko hanari inzara".

Uganda ivuga ko usibye abapolisi bayihungiyemo mu minsi ine ishize hari n’abaturage barenga 2,500 bahungiye ku butaka bwayo baturutse muri Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa