skol

M23 yabyinnye intsinzi nyuma yo gusatira imijyi ya Lubero na Butembo

Yanditswe: Tuesday 17, Dec 2024

featured-image

Umutwe wa M23 ku wa Mbere tariki ya 16 Ukuboza wemeje ko wigaruriye utundi duce two muri Teritwari ya Lubero, nyuma yo kutwambura ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC.

Impande zombi zimaze ibyumweru zirwanira muri iyi Teritwari iri mu majyaruguru y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ku Cyumweru gishize M23 yigaruriye agace ka Matembe, mbere y’uko uyu mutwe ubyemeza ku wa Mbere biciye mu bavugizi bawo: Lt Col Willy Ngoma w’igisirikare na Lawrence Kanyuka wo mu bya Politiki.

Col Willy Ngoma ku wa Mbere yanatangaje ko “nyuma ya Matembe, Vutsumbiro na Alimbongo na ho habohowe.”

Amashusho M23 yashyize ku mbuga nkoranyambaga yerekana ingabo zayo zigenzura imodoka FARDC yari yataye ariko igasiga izitwitse mbere yo guhunga.

Lt Willy Ngoma na Kanyuka mu byishimo byinshi bumvikana baha urw’amenyo Gen Kabundi Innocent uyoboye ingabo zakwiye imishwaro bamuteguza kumusanga aho we n’ingabo ze bazahungira hose.

Kuri ubu nyuma y’ifatwa rya turiya duce, M23 ikomeje gusatira Umujyi wa Butembo uherereye mu bilometero bibarirwa mu 100 uvuye mu duce yigaruriye ndetse na Lubero iherereye mu bilometero bibarirwa muri 30.

Utu duce dushya twigaruriwe nyuma y’amasaha make ibiganiro byagombaga guhuriza i Luanda ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa RDC bisubitswe mu buryob butunguranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa