skol
fortebet

M23 yafashe Umujyi wa Bukavu itarwanye

Yanditswe: Saturday 15, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu wigaruriye Umujyi wa Bukavu wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kuwirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta RDC nta mirwano ibayeho.

Sponsored Ad

Mu masaha ashyira umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ni bwo inyeshyamba za M23 zinjiye muri uyu mujyi.

Byari nyuma yo kwigarurira uduce turimo Kabamba, Katana ndetse na Kavumu n’ikibuga cy’indege kiyibarizwamo.

Amashusho yafashwe na bamwe mu batuye mu mujyi wa Bukavu yerekana inyeshyamba za M23 ziri muri Komine Bagira; gusa amakuru avuga ko mu masaha ari imbere ari bwo ziwinjiramo ku mugaragaro.

Amakuru avuga ko M23 yageze muri uyu mujyi ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC zirimo FARDC, Wazalendo n’ingabo z’u Burundi zamaze guhungira ku mupaka wa Congo n’u Burundi.

Ikinyamakuru Jeune Afrique kandi kuri uyu wa Gatanu cyanditse ko na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo ku wa Kane yahunze uyu mujyi; ndetse amakuru avuga ko kuri ubu nta muyobozi n’umwe wo ku ruhande rwa leta ukiwubarizwamo.

Bukavu kandi yafashwe mu gihe Perezida Félix Antoine Tshisekedi ari i Münich mu Budage, aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mutekano. Ni inama yasabiyemo amahanga “gufata inshingano zayo ku Rwanda” ashinja kuba ari rwo rwateye igihugu cye.

Ifatwa rya Bukavu kandi rije nyuma y’ibyumweru bitatu M23 ifashe Umujyi wa Goma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa