skol
fortebet

M23 yashimiye Tshisekedi wayihaye ‘impano ya Noheli’

Yanditswe: Wednesday 18, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 washimiye Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kuwuha impano ya Noheli.

Sponsored Ad

Ni mu butumwa buherekejwe n’amashusho uyu mutwe washyize ku rubuga rwawo rwa X.

Muri ayo mashusho hagaragaramo amakarito menshi y’amasasu M23 yafatiye mu duce yambuye ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Agaragaramo kandi imifuka myinshi y’ibyo kurya birimo umuceri na kawunga.

Ubutumwa bwari buyaherekeje buragira buti: “Wakoze ku bw’impano ya Noheli, Tshilombo.”

Ingabo za M23 zimaze iminsi zigarurira uduce dutandukanye twiganjemo utwo muri Teritwari ya Lubero, nyuma yo kutwirukanamo FARDC n’abambari bayo.

Uyu mutwe ku wa Kabiri wigaruriye agace ka Mambasa ko muri Teritwari ya Lubero, ndetse n’uduce twa Buleusa na Ikobo two muri Walikale.

Utu duce twafashwe nyuma y’utundi twinshi, turimo Matembe, Butsorovya, Alimbongo, Mambasa na Luofu isangiye n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa