M23 yashinje u Bubiligi kuyangisha Tshisekedi, bukamucudikisha na FDLR
Yanditswe: Monday 17, Nov 2025
Umuvugizi wungirije wa M23, Dr. Oscar Balinda, yatangaje ko u Bubiligi bushobora kuba buri mu byatumye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yisubiraho ku bwumvikane yari yagiranye n’uyu mutwe, ahubwo atangira gukorana na FDLR.
Ni amakuru Dr. Oscar Balinda yatanze binyuze mu kiganiro cyatambutse ku mbuga nkoranyambaga za AFC/M23.
Kuva mu Ukwakira 2020 kugeza mu mpera za 2021, Leta ya RDC yakiriye abayobozi bakuru ba M23 i Kinshasa kugira ngo impande zombi zirebere hamwe uburyo bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Urugendo rw’intumwa za M23 i Kinshasa rwari rushingiye kuri gahunda Tshisekedi yari yihaye yo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, binyuze mu nzira y’ibiganiro, kuva ubwo yatangiraga kuyobora iki gihugu muri Mutarama 2019, asimbuye Joseph Kabila.
Dr Balinda yavuze ko ubwo Tshisekedi yatorwaga, M23 yari yiteze ko ibintu bigiye guhinduka, ndetse ahishura ko bavuganaga n’uyu mugabo mbere yo kujya ku butegetsi.
Ati “Tshisekedi akimara gufata ubutegetsi twohereje intumwa i Kinshasa. Twe twarishimye twaravuze tuti umuntu uvuye ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi dusanzwe tunavugana kuko twaravuganaga mbere hose, ni we ufashe ubutegetsi, duhita twohereza intumwa zijya i Kinshasa kuganira nawe.”
Yakomeje avuga ko nyuma y’ubu bwumvikane Tshisekedi yaje kubihinduka nyarama hari byinshi bari baremeranyije harimo kubinjiza mu ngabo z’igihugu no kumurindira umutekano.
Ati “Rero nyuma muzi ko yahindutse agatangira kudutera, niwe wateye iyi ntambara, igihe twari twafashe abana (abarwanyi ba M23) bategereje hariya mu kirunga kugira ngo amakamyo aze abatware, bajye Kinshasa bajye gufatanya n’abe, Diviziyo imwe iguma mu burengerazuba bwa Congo hariya za Kinshasa irinde inzego z’ubuyobozi, icyo gihe yari asimbuye Kabila atizeye inzego z’umutekano, ati ‘rero mwe muze dufatanye nimwe muzandinda’, turavuga tuti ni mahoro kandi turabikora nta mananiza tubanje gushyiraho.”
Yavuze ko nyuma “twabonye amakamyo aje hari mu Ijomba, tugira ngo ni ya makamyo aje gutwara abana, naho ni imbunda rutura azanye, ni ibifaru azanye, aje kuturasa, atangiye kuturasa rero kuri tariki 21 Ugushyingo 2021. atangiza intambara iraturasa, kugeza magingo aya.”
M23 yari yaramaze kumvikana na Leta ya RDC ko bamwe mu barwanyi b’uyu mutwe bazasubizwa mu buzima busanzwe, abujuje ibisabwa bagashyirwa mu mutwe w’ingabo zidasanzwe z’igihugu zagombaga kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa RDC.
Kujya i Kinshasa kw’izi ntumwa byari mu buryo bwo gutegura iyi gahunda.
Dr Balinda yavuze ko mu batumye Tshisekedi ahinduka harimo n’u Bubiligi bwamugiye mu matwi, bumwangisha M23, ahubwo bumwereka ko akwiriye gukorana na FDLR yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Nk’ubu uyu witwa ngo aratuyoboye muri RDC yarongeye afata Congo ayisubiza abakoloni, ayisubiza u Bubiligi, ni yo mpamvu u Bubiligi bumushyigikiye, bumutekerereza ndetse bufata ibyemezo byose.”
“Dukeka ko ari nabo bamuhinduye icyo gihe tuvugana nawe, baravuze bati reka gukorana na bariya, ahubwo ngwino tukwereke abo ukorana nabo. Icyo gihe bamuha aba FDLR batangiza iyo ntambara nababwiraga, ari nayo turi kurwanya kugeza ubu.”
Imikoranire ya FDLR na Leta Kinshasa igaragarira cyane mu rugamba ingabo z’iki gihugu zimaze igihe zirimo n’abarwanyi ba M23 mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Intumwa za M23 zamaze amezi 14 zicumbikiwe muri hoteli i Kinshasa, Tshisekedi yaranze guhura na zo, biba ngombwa ko mu mpera za 2021 ubuyobozi bukuru bw’uyu mutwe bufata icyemezo cyo kuzisaba gusubira mu birindiro byawo muri teritwari ya Rutshuru.
Mu mpera za 2021 ni bwo abasirikare ba RDC batangiye kugaba ibitero ku birindiro by’abarwanyi ba M23 ku misozi ya Runyoni na Chanzu muri Rutshuru. Byakuruye imirwano ikomeye yatumye uyu mutwe ufata ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umuvugizi wungirije wa M23, Dr. Oscar Balinda, yatangaje ko u Bubiligi bushobora kuba buri mu byatumye Perezida Tshisekedi, yisubiraho ku bwumvikane yari yagiranye n’uyu mutwe, ahubwo atangira gukorana na FDLR

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *