skol
fortebet

M23 yashyizeho abayobozi bashya ba CADECO

Yanditswe: Wednesday 26, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo imitwe ya M23 na Twirwaneho, ryashyizeho abayobozi bashya b’ikigo cy’imari cya Caisse générale d’épargne du Congo (CADECO) mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Sponsored Ad

Ni icyemezo uriya mutwe wafashe mu rwego rwo gufasha kiriya kigo gukomeza gutanga serivisi.

Itangazo rihuriweho ryashyizeho umukono na Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa wa AFC cyo kimwe na Bertrand Bisimwa usanzwe ari Perezida wa M23 ryerekana ko abagenwe kuyobora kiriya kigo barimo Javane Dusabe Sangano wagizwe Umuyobozi Mukuru wacyo, Sumbu Kasongo Yves wagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubukungu n’imari na Katembo Kanyihata wsgizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubutegetsi n’amategeko.

M23 kandi yashyizeho abagize inama y’ubutegetsi ya CADECO barimo Délion Kimbulumpu, Rigobert Amani Kabasha, Doudou Tikaileli na Samuel Nsabimana.

Icyemezo cyo gushyiraho abayobozi ba kiriya kigo cy’imari cyafashwe, mu gihe Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe yarafunze Banki zose zo mu duce M23 igenzura; ibyagize ingaruka zikomeye ku baturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa