skol
fortebet

M23 yasobanuye uko FDLR yashakaga kurimbura Abanye-Congo b’Abatutsi

Yanditswe: Saturday 15, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe witwaje intwaro wa M23 watangaje ko iyo Abanye-Congo b’Abatutsi birukanywe ku butaka bwabo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR batabona ibihugu by’abaturanyi bibakira, ubu baba batakibaho.

Sponsored Ad

Mu kiganiro kuri Omny Studio, Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ubwo Interahamwe/FDLR zageraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1994, zatangiye kwica Abanye-Congo b’Abatutsi.

Yagize ati “Mu 1994 u Rwanda rwabayemo Jenoside yakozwe n’Interahamwe, abo twita FDLR uyu munsi…Ubwo zageraga muri Congo, zatangiye kwica Abanye-Congo, zohereza muri Pariki y’Igihugu ya Virunga Abatutsi bose n’abavuga Ikinyarwanda banze gukurikira ingengabitekerezo yazo.”

Yasobanuye ko FDLR yasanze muri Pariki ya Virunga Abanye-Congo bari bahungiyemo, bahungira mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Tanzania ndetse no ku yindi migabane.

Ati “Kuva mu 1994, aba Banye-Congo bakuwe ku butaka bwabo na FDLR, umutwe w’abajenosideri, ubu baracyari mu nkambi z’impunzi nyuma y’imyaka 30. Iyo ibi bihugu bitabakira, uyu muryango w’Abanye-Congo ntuba ukiriho.”

Yashimiye ibihugu byakiriye aba Banye-Congo, agaragaza ariko ko FDLR igikorera mu Burasirazuba bwa RDC, kandi ko yinjijwe mu gisirikare cya RDC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa