skol

M23 yatangaje ko ishobora gufata umujyi wa Bukavu

Yanditswe: Tuesday 11, Feb 2025

featured-image

Umutwe witwaje intwaro wa M23 watangaje ko ushobora gufata Umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe ubugizi bwa nabi buri gukorerwa abawutuye bwakomeza.

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025 yatangaje ko ingabo za RDC n’abifatanya na zo bakomeje gukorera amarorerwa abatuye muri Bukavu arimo kubica no gusahura imitungo yabo.

Yagize ati “AFC/M23 yumva amarira y’abaturage b’abasivili bo muri Bukavu. FARDC n’ingabo byifatanya bikomeje gukorera abasivili amarorerwa atavugwa arimo ubwicanyi no gusahura ku bwinshi. Ibi byaha bigomba guhagarara bwangu, bitabaye ibyo, ntituzagira andi mahitamo keretse gutabara aba Banye-Congo.”

Ubutumwa nk’ubu ni bwo M23 yatanze mbere yo gufata Umujyi wa Goma tariki ya 27 Mutarama 2025. Icyo gihe yari imaze iminsi ihanganiye n’ihuriro ry’ingabo za RDC mu mujyi wa Sake no mu nkengero zaho.

Uyu mutwe witwaje intwaro ugenzura ibice bitandukanye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, birimo santere ya Nyabibwe, sante ya Minova, Numbi n’iya Kalehe n’inkengero z’ikibuga cy’indege cya Kavumu; bitari kure cyane ya Bukavu.

Nubwo ingabo za RDC n’iz’u Burundi zikomeje kongerwa muri iyi ntara kugira ngo zirinde Bukavu gufatwa, abakurikiranira hafi iyi ntambara bagaragaza ko M23 ishatse gufata uyu mujyi, byayorohera nk’uko yafashe Goma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa