skol

M23 yatanze umuburo w’uko ishobora gutera Goma

Yanditswe: Saturday 28, Dec 2024

featured-image

Umutwe wa M23 watanze umuburo w’uko ushobora kugaba ibitero ku kibuga cy’indege cya Goma ndetse n’icya Kavumu, mu rwego rwo kuburizamo ibitero by’indege z’intambara ukomeje kugabwaho n’ingabo za Leta ya RDC (FARDC).

Uyu mutwe watanze uwo muburo biciye mu itangazo ririmo umujinya ubuyobozi bwawo bwasohoye.

Muri iryo tangazo, umuvugizi w’Ishami rya Politiki muri M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko uyu mutwe wakunze gusaba kenshi ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC guhagarika ubwicanyi zikorera abasivile ndetse n’ibitero zigaba ku birindiro byawo, ariko zanga kubyumva.

Ati: “Ihuriro ryakajije ubwicanyi bw’ubugome rikorera abaturage b’abasivile biciye mu gukoresha indege z’intambara na za kajugujugu zikorera ku bibuga by’indege bya Goma na Kavumu.”

M23 ivuga ko mu gihe ibitero izi ndege zigaba ku birindiro byayo ndetse no ku baturage byaba bikomeje bizaba ngombwa ko izisanga aho zituruka (Goma na Kavumu) ikazirasirayo.

Yagize iti: “AFC/M23 ntishobora kandi ntabwo izagumya kurebera ubu bwicanyi. Ibi bitero nibikomeza kwiyongera, nta yandi mahitamo tuzagira atari ayo kubyivuna tubisanze aho bituruka, n’aho bishobora guturuka hose mu rwego rwo kurinda abaturage b’abasivile.”

Uyu mutwe kandi uvuga ko ukomeje kurakazwa no kugerekwaho ibyaha bikorwa na FARDC nyamara wo nta kibi urimo gukora, ahubwo ukaba ari wo uricirwa abantu.

M23 yatanze uriya muburo nyuma y’iminsi ugabwaho ibitero n’indege zirimo izo mu bwoko bwa Sukhoi-25.

Igisirikare cya RDC kivuga ko ibi bitero byatumye kibasha gutangira kongera kuhenzura uduce dutandukanye twahoze tugenzurwa n’inyeshyamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa