
Umutwe wa M23 watangaje ko ku wa Gatanu wishe abasirikare benshi bari bagize ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’imirwano yasize wigaruriye agace ka Katale ko muri Teritwari ya Masisi.
Umuvugizi w’ishami rya gisirikare muri uriya mutwe, Lt Col Willy Ngoma, yatangaje ko usibye kwivugana ingabo nyinshi za leta M23 yanafashe intwaro nyinshi umwanzi yataye.
Yagize ati: “Katale yo muri Masisi irahumeka umwuka wo kubohorwa. Umwanzi yatakaje ingabo nyinshi, intwaro nyinshi ndetse n’amasasu bifatwa n’intare za Sarambwe.”
Willy Ngoma ntiyigeze atangaza umubare nyawo w’Ingabo za RDC M23 yishe, gusa amakuru BWIZA ifite ni uko nko mu mirwano yo ku wa Kane uyu mutwe wishe abasirikare 135 bagize ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa, barimo na ba Colonel babiri bo muri FDLR.
Usibye Katale, M23 ku wa Gatanu yanigaruriye agace ka Kasheberi kari gasanzwe ari amatware akomeye y’umutwe wa FDLR, dore ko usibye kukagiramo ibirindiro bya gisirikare uyu mutwe unagafitemo ibikorwaremezo birimo n’amashuri makuru.
Ifatwa ry’utu duce twombi ryafunguriye M23 amarembo yo kuba yakwigarurira Centre ya Masisi iherereye mu bilometero bibarirwa mu munani utuvuyemo.
Nk’ifatwa rya Katale ryateye ubwoba Juvenal Munubo wahoze ari umudepite mu nteko Ishinga Amategeko ya RDC, agaragaza ko rishobora gutuma Centre ya Masisi ifatwa ndetse M23 ikaba yanagera i Walikale aho asanzwe avuka.
Munubo yasabye ingabo za RDC gukuba kabiri ingufu ziri gukoresha ku rugamba mu kwirinda ko M23 yakomeza kwigarurira utundi duce.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *