M23 yerekanye abasirikare ba RDC n’abarwanyi ba FDLR yafatiye ku rugamba
Yanditswe: Monday 30, Dec 2024

Umutwe witwaje intwaro wa M23 werekanye abasirikare benshi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bafatiwe mu gace ka Alimbongo muri teritwari ya Lubero.
Amashusho M23 yashyize hanze kuri uyu wa 29 Ukuboza 2024, agaragaza abasirikare ba RDC bafashwe, bambaye impuzankano yabo, ndetse n’abarwanyi ba FDLR n’abo mu ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo bambaye imyambaro ya gisivile.
Bitewe n’uko bigaragara ko mu bafashwe harimo benshi amasura agaragaza ko bakiri bato, Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yabajije umwe mu ba FDLR imyaka afite, amusubiza mu Kinyarwanda ko afite 13.
M23 yanafashe kandi intwaro nyinshi z’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC zirimo za Machine Gun, Mortier, RPG, AK-47, amakompora y’ubwoko butandukanye, amasasu menshi abitse mu dusanduku twabugenewe n’ikamyo itwara abasirikare.
Lt Col Ngoma yatangaje ko mu gihe ihuriro ry’ingabo za RDC zikomeje guhungabanya umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu, abarwanyi ba M23 bazakomeza kurinda abasivili n’ibirindiro byabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *