
Umutwe wa M23 wanyomoje amakuru yavugaga ko ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryawambuye ibice bitandukanye ugenzura muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ku Cyumweru tariki ya 12 Mutarama uruhande rw’Ingabo za Leta rwigambaga kwambura ziriya nyeshyamba uduce dutandukanye turimo aka Kirumba na Kaina two muri Teritwari ya Lubero.
Amakuru yatangajwe n’Umuvuguzi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume Ndjike-Kaiko, yo avuga ko imgabo za Leta zigaruriye uduce two muri Kivu y’Amajyepfo M23 yagenzuraga, turimo Lumbishi, Ruziratanka, Kamatale na Kabingo.
M23 biciye muri Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya Politiki, yavuze ko amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ari ibihuha.
Ati: “Bitandukanye n’icengezamatwara ry’ibinyoma ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ryakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’ibitero byaryo byo ku wa 12 Mutarama 2025 byagabwe mu duce dutuwe cyane, ARC yashoboye kurinda abaturage ku mirongo yose y’urugamba.”
Kanyuka yunzemo ko nk’imirwano yabereye mu gace ka Alimbongo ko muri Teritwari ya Lubero yasize Ingabo za Leta zitaye ku rugamba “ingano y’ingenzi y’imbunda, amasasu ndetse n’ibikoresho bya gisirikare.”
Amafoto Kanyuka na mugenzi we Lt Col Willy Ngoma uvugira Igisirikare cya M23 bashyize ku mbuga nkoranyambaga, yerekana imbunda zirimo izigezweho FARDC n’abayifashe ku rugamba bataye.
Ku Cyumweru impande zombi zarwaniye mu bice bitandukanye birimo Sake na Nyiragongo, ahabereye imirwano ikomeye yamaze amasaha menshi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *