skol

M23 yungutse abakomando bashya barenga 7500

Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026

featured-image

Umutwe witwaje intwaro wa ARC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, tariki ya 8 Gashyantare 2026 wungutse abakomando bashya 7.532, basabwa kurangwa n’imyitwarire myiza kugira ngo bazashobore kuzana impinduka mu gihugu.

Aba barwanyi bari bamaze igihe kinini batorezwa mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Tshanzu muri Teritwari ya Rutshuru, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Mu byo bigishijwe harimo guhangana n’umwanzi bakoresheje ingingo z’umubiri wabo.

Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba ARC/M23, Gen Maj Sultani Makenga, yamenyesheje abakomando bashya ko bagenzi babo bari ku rugamba bakoze akazi gakomeye kuko basenye imbaraga z’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.

Yagize ati “Bagenzi banyu ba ARC bakoze akazi gakomeye cyane ku rugamba rwabereye ahantu hatandukanye. Bakubise umwanzi, basenya imbaraga zose. Umwanzi yazanye imitwe itandukanye, yazanye Abarundi, azana FDLR, azana abazungu b’abacanshuro baturutse mu bihugu bitandukanye.”

Yakomeje avuga ko umwanzi “yazanye abanywarumogi bose, amabandi ayita Wazalendo. Abo bose baraje ariko ARC yarabasenye. Imbaraga z’umwanzi zose twarazisenye, yabuze icyo avuga. Namwe rero mwahawe amasomo ahagije, mugende mufashe igihugu cyacu, mufashe abavandimwe bacu.”

Gen Maj Makenga yamenyesheje abakomando bashya ko bagenzi babo bari ku rugamba babategereje, abasaba kubafasha kugira ngo bagere ku ntego bahuriyeho, aho kubabera umutwaro.

Ati “Bagenzi banyu bari ku rugamba barabategereje. Nimubageraho bazishima, barashaka ko nimugeraho, muzabafasha, ntimuzababere umutwaro. Mugende mubohore abaturage bababaye igihe kirekire, ntimujye kubateza ibibazo.”

Gen Maj Makenga yabwiye aba barwanyi ko gukora ibitandukanye n’iby’igisirikare RDC birimo kwica abaturage, kunywa urumogi n’ubujura ari byo bizatuma bashobora kubohora RDC imaze imyaka myinshi yarakubititse, bitewe n’imiyoborere mibi.

Kuva ARC/M23 yafata Umujyi wa Goma muri Mutarama 2025, yungutse abarwanyi bashya benshi. Muri Nzeri n’Ukwakira uwo mwaka, abakomando bashya barenga 16.000 barangije amasomo mu kigo cya Tshanzu na Rumangabo, boherezwa ku rugamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa