skol
fortebet

Macron ashimangira ko Ubufaransa bwakomeje gushora imari mu gisirikare

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Monday 13, Jul 2026

 Macron ashimangira ko Ubufaransa bwakomeje gushora imari mu gisirikare

Sponsored Ad

skol

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yavuze ku wa Mbere ko u Bufaransa bwujuje "inshingano yo kongera ubushobozi bwabwo bwa gisirikare" mu ijambo ngarukamwaka ageza ku ngabo z’igihugu. Iri ni ryo jambo rya nyuma azigezaho akiri Perezida, mbere y’umunsi mukuru w’igihugu wizihizwa ku ya 14 Nyakanga.

Macron yavuze ko kongera ingengo y’imari y’igisirikare kuva yatangira kuyobora igihugu mu mwaka wa 2017, hagamijwe "kongera ubushobozi bw’ingabo z’u Bufaransa", ari isezerano ryasohoye.

Yagize ati: "Mu mwaka wa 2017 natangaje ko ingengo y’imari y’igisirikare izongerwa, ko amasezerano twari twarihaye azubahirizwa, kandi ko u Bufaransa n’ingabo zabwo bazahagurukira inshingano zabo kandi bakazuzuza uko bikwiye... Iryo sezerano ryarubahirijwe; ibimenyetso birigaragaza, kandi amateka azabicira urubanza."

Kuri uwo wa Mbere kandi, Macron ari kwakira i Paris inama ihuza ibihugu bishyigikiye Ukraine izwi ku izina rya Coalition of the Willing, yitabiriwe na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, hamwe n’abandi bayobozi. Iyi nama igaragaza icyo u Burayi bwita "gukanguka mu rwego rw’umutekano n’igisirikare", mu gihe bukomeje guhangana n’ingaruka z’intambara u Burusiya burimo ndetse n’impinduka muri politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyobowe na Perezida Donald Trump.

Bukeye bw’iyi nama ihuje ibihugu 37 n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, ubu butumwa buzongera gushimangirwa mu buryo bw’ikimenyetso mu muhango w’akarasisi ka gisirikare ko kwizihiza Umunsi wa Bastille (14 Nyakanga) uzabera ku muhanda wa Champs-Élysées i Paris.

Abasirikare bagera kuri 500 baturutse mu bihugu bigize Coalition of the Willing ni bo bazafungura aka karasisi ko ku ya 14 Nyakanga, mu muco wihariye u Bufaransa bukomeje gusigasira, utaboneka mu bindi bihugu byinshi bya demokarasi yo mu Burengerazuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa