skol

Macron na Putin bagiye kuganira ku guhagarika intambara ya Ukraine

Yanditswe: Tuesday 06, Jan 2026

featured-image

Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byatangaje ko byakiriye neza icyifuzo cya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, cyo kugirana ibiganiro na mugenzi we Emmanuel Macron ku ntambara ikomeje kubera muri Ukraine.

Ibyo kuganira kw’abo baperezida bombi byavuzweho bwa mbere ku itariki 21 Ukuboza 2025 aho Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burusiya, Dmitry Peskov, yabwiraga itangazamakuru ko Perezida Putin afite ubushake bwo kugirana ibiganiro na Macron ku ntambara yo muri Ukraine.

France 24 yanditse ko ingingo zizaganiwaho muri ibyo biganiro n’andi makuru arimo igihe bizabera bizatangazwa nyuma.

U Bufaransa n’u Burusiya ntibyagiye birya imbizi mu bihe bitandukanye, biba bibi kurushaho ubwo muri Ukraine hatangiraga intambara.

U Bufaransa bwakunze kugaragaza ko u Burusiya bugomba guhanwa yewe hagakoreshwa n’imitungo y’ab’i Moscow mu gusana ibyangijwe muri Ukraine.

Perezidansi y’u Bufaransa yagaragaje ko yahaye ikaze ibyo biganiro igaragaza ko bitanga icyizere cyo gushaka uko umuti w’intambara yo muri Ukraine kuri ubu igiye kwinjira mu mwaka wayo wa kane.

Mu itangazo byakomeje biti “Twishimiye ko Perezidansi y’u Burusiya yagaragaje ko yemeye ko ibyo biganiro bizaba. Mu minsi iri imbere tuzatangaza uburyo bwiza bwo kuzabikora.”

Ibyo byatangajwe mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zakomeje ibikorwa byo guhuza impande zombi mu biganiro bigamije guhagarika intambara y’u Burusiya na Ukraine.

Ku wa 21 Ukuboza 2025, intumwa za Amerika n’iz’u Burusiya zahuriye mu biganiro byabereye muri Florida muri Amerika, nyuma y’ibindi byari byabanje guhuza Abanyamerika, Abanya-Ukraine n’abahagarariye ibihugu by’u Burayi.

Ku rundi ruhande ariko itsinda ry’ibihugu by’u Burayi bishyigikiye Ukraine biyobowe n’u Bufaransa n’u Bwongereza biherutse kugaragaza umushinga wo guhagarika intambara ugizwe n’ingingo 20 warangiza iyo ntambara.

Waje nyuma y’undi ugizwe n’ingingo 28 wari watanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ntiwishimirwa bikomeye na Ukraine n’ibindi bihugu byinshi by’i Burayi bavuga ko zibogamiye cyane ku Burusiya.

Ukraine igaragaza ko umushinga w’Abanyaburayi ari wo ishyigikiye ko warangiza intambara mu gihe n’u Burusiya bwaba buwemeje, ndetse guhura kwa Perezida Putin na Macron bishobora kuba umwanya mwiza wo kumva ibisobanuro by’u Burusiya ku byo bwemera n’ibyo butemera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa