skol
fortebet

Macron yashinjwe kwivanga mu itorwa rya Papa mushya

Yanditswe: Saturday 03, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, bikomeje kuvugwa ko ari kugerageza gushaka kugira uruhare mu itorwa rya Papa mushya, aho ashaka ko Umu-Cardinal w’Umufaransa ariwe wazatorwa.

Sponsored Ad

Ibinyamakuru byo mu Butaliyani byavuze ko Macron yagiranye inama na bamwe mu ba Cardinal bazatora, kugira ngo abumvishe uwo bakwiriye gutora ngo asimbure Papa Francis.

Ku munsi Papa Francis ashyingurwa, Macron yagiranye ibiganiro n’aba-Cardinal bane muri batanu bazatora Papa mushya, kandi abo bose bafite inkomoko mu Bufaransa. Muri bo, harimo Cardinal Jean-Marc Aveline, uyobora Diyoseze ya Marseille.

Ku wa Gatanu ushize, Macron yasangiye i Roma na Andrea Riccardi, Umuyobozi w’Umuryango Sant’Egidio, umwe mu miryango ikomeye muri Kiliziya Gatolika, uvugwaho kuba ufite ijambo kuri bamwe mu bazitabira itora rya Papa.

Bivugwa ko Macron yaganiraga n’abo bantu ababwira ko bakwiriye gushakira amajwi Cardinal Aveline.

Ibinyamakuru byise Aveline kuba ari umuntu ugendera ku mahame y’Abanyaburayi, udashyigikiye ubwigenge bw’ibihugu.

Itorwa rya Papa mushya riteganyijwe ku wa 7 Gicurasi. Aba-Cardinal 132 nibo bazaryitabira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa