skol
fortebet

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Ihuriro ry’Abagore bo mu rwego rw’imari

Yanditswe: Wednesday 28, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Madame Jeannette Kagame yitabiriye Inama Ngarukamwaka y’Ihuriro ry’Abagore bari mu rwego rw’Imari (Financial Alliance for Women Annual Summit) irimo kubera muri Kigali Convention Centre.

Sponsored Ad

Ni inama yateguwe ku bufatanye bwa Banki Nkuru y’u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu giharanira ko serivisi z’imari zigera kuri bose, Access to Finance Rwanda (AFR).

Inama Ngarukamwaka y’Ihuriro ry’Abagore bari mu rwego rw’Imari 2025, yanitabiriwe n’abaturutse hirya no hino ku Isi barimo abo mu nzego zifata ibyemezo, abashoramari inzego z’ubugenzuzi, ibigo bito n’ibiciriritse biyoborwa n’abagore n’abandi.

Muri iyi nama haraganirwa ku iterambere ry’abagore mu ishoramari n’ubucuruzi, harebwa uburyo bashyirirwaho imishinga igamije kubateza imbere ndetse na gahunda ziborohereza kugera kuri serivisi z’imari.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, Soraya Hakuziyaremye yavuze ko mu myaka ishize u Rwanda rumaze gutera intambwe mu kubaka urwego rw’imari rudaheza kandi rwita ahanini mu gutanga serivisi z’imari mu buryo bungana.

Ubushakashatsi bwa ‘FinScope 2024 ku buringanire mu kugerwaho na serivisi z’Imari bwagaragaje ko mu Rwanda abagore bagera kuri 96% bagerwaho na serivisi z’imari, bavuye kuri 92% mu mwaka wa 2020.

Ni ubushakashatsi bwakozwe na Access to Finance Rwanda (AFR) muri Werurwe 2025, ifatanyije na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) n’izindi nzego.

Raporo yerekanye ko ikinyuranyo cyo kubona serivisi z’imari z’ibigo byanditse harimo banki n’ibigo by’imari hagati y’abagore n’abagabo cyagabanyutse, aho cyavuye kuri 7% mu 2020 kigera kuri 4% mu 2025.

Byagaragaye ko abagore 17% ari bo bafite konti muri za banki, mu gihe abagabo ari 27%, bikaba mu bituma abagore bamwe batabasha kugerwaho na serivisi z’imari.

Nubwo bimeze uko ubu bushakashatsi bwerekanye ko abagore bakoresha serivisi z’imari binyuze kuri telefone, ibizwi nka Mobile Money, bavuye kuri 55% mu 2020 bagera kuri 73% mu 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa