Ubwiyongere bw’impunzi z’Abanyekongo bwateje ikibazo cy’aho bacumbikirwa
Yanditswe: Wednesday 06, Nov 2024

Impunzi nshya zirimo kugera mu Rwanda, cyane cyane Abanyekongo, biravugwa ko zigowe kubona amazu yo gucumbikamo mu nkambi ya Mahama. Ubuyobozi buri kubaka amazu mashya arenga 500 mu rwego rwo gushakira aho kuba izi mpunzi.
Abafite ikibazo cyane ni Abanyekongo bimuriwe muri iyi nkambi bava mu nkambi ya Nkamira. Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, abarenga 25.000 bimuriwe muri iyi nkambi. Bahunze cyane cyane imirwano hagati y’umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’Ingabo za Congo (FARDC) zishyigikiwe n’imitwe yitwara gisirikare ifashwa n’abayobozi ba Congo.
Abenshi muri aba basaba ubuhungiro ubu bacumbikiwe mu kigo cyahoze kigenewe abarwayi ba Covid-19 cyangwa mu nzu zari iz’impunzi z’Abarundi zigenda zitaha. Ariko, aho hantu naho habaye hato nyuma y’uko impunzi nshya zigenda ziyongera.
Umwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze wavuganye na SOS Médias Burundi yagize ati: “Ubusanzwe, abaje bashya bashyirwa mu mazu y’Abarundi bataha ku bushake. Ariko muri iki gihe, urugendo rwo gutaha ntirukiri runini ... rero, inkambi irimo abantu benshi."
Mu kugabanya iki kibazo, ubu hari kubakwa amazu mashya hagurwa imidugudu ya 16, 17 na 18.
“Amwe muri ayo mazu yamaze kurangira, hasigaye amadirishya n’inzugi. Andi ari ku rwego rw’ibanze kandi akazi kagomba kwihuta. Tugomba kubaka amazu arenga 500, buri imwe igomba kwakira imiryango 5 kugeza kuri 8 ”, nk’uko byatangajwe n’abarimo kubaka.
Bakomeza bagira bati: “Agace tutagomba kwirengagiza. Abafundi n’abayede bose bagizwe n’impunzi z’Abarundi n’Abanyekongo, ibyo bikaba akarusho kuri twe, kuko turacyabona amafaranga. ”
Ikintu giteye impungenge izo mpunzi nuko imidugudu mishya irimo kubakwa yegereye Uruzi rwa Akagera rutandukanya u Rwanda na Tanzaniya.
Bati: "Mu kuri nta metero 100 hagati ya Akagera n’aya mazu nkuko tubibona. Umutekano wabo ushobora kubangamirwa n’imvubu cyangwa umwuzure kuko uru ruzi rwisuka mu nkengero kandi hashobora kubaho ko amazi yarwo ashobora guhitana ubuzima bw’abantu, igihe cyose abana bashobora gukinira aho byoroshye ”.
Impunzi zisaba ingamba zifatika nka kubaka uruzitiro kuri iki gice.
Ariko ku Banyekongo bategereje bihanganye kubona aho barambika umusaya, icy’ingenzi ni ukubona “aho barara”.
Kugeza ubu, inkambi ya Mahama iherereye mu burasirazuba bw’u Rwanda ishobora guhura n’ikibazo cy’ubucucikike, kandi bishobora kurenga ubushobozi bwayo. Yubatswe kugira ngo yakire abantu barenga gato 50.000, mu gihe kuri ubu ibarizwamo abantu barenga 65.000, harimo Abarundi barenga 40.000, abasigaye bakaba ahanini ari Abanyekongo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *