skol
fortebet

Maj Gen Nyakarundi yasuye abasirikare b’u Rwanda bari muri Centrafrique

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 12, May 2026

Maj Gen Nyakarundi yasuye abasirikare b'u Rwanda bari muri Centrafrique

Sponsored Ad

skol

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Maj Gen Vincent Nyakarundi, ari kumwe n’intumwa ayoboye, uyu munsi yasuye abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya CEntrafrique (MINUSCA), by’umwihariko asura Batayo ya mbere (RWABATT-1) ikorera mu kigo cya Socatel M’Poko giherereye mu Mujyi wa Bangui.

Maj Gen Vincent Nyakarundi yabagejejeho ubutumwa bubashimira bwaturutse ku buyobozi bukuru bwa RDF, anabashimira ubunyamwuga, imyitwarire myiza n’ubwitange bagaragaza mu gusohoza inshingano zabo zo kubungabunga amahoro.

Yanasobanuriye abasirikare uko umutekano uhagaze mu Rwanda no mu karere muri rusange.

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka ari muri Repubulika ya Centrafrique mu ruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira ubufatanye bwa gisirikare busanzwe hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda na Centrafrique.

Hamwe n’intumwa ayoboye kandi bazanasura izindi Ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’aboherejweyo hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa