Amakuru
Maj Gen Nyakarundi yitabiriye inama ya gisirikare muri Ghana
Yanditswe: Wednesday 09, Apr 2025

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yitabiriye Inama ihuza abayobozi bakuru mu ngabo zirwanira ku butaka muri Afurika irimo kubera i Accra muri Ghana.
Iyi nama yiswe African Land Forces Summit (ALFS) yateguwe n’Ishami ry’Igisirikare cya Amerika, rishinzwe Afurika ku bufatanye n’Ingabo za Ghana.
Yitabiriwe n’abagaba bakuru b’ingabo n’ab’ingabo zirwanira ku butaka 40 aho barimo gusuzumira hamwe imbogamizi zugarije umutekano.
ALFS yatangiye ku wa 7 Mata biteganyijwe ko izasozwa ku wa 10 Mata 2025.
Iyi nama ifite insanganyamatsiko iganisha ku kureba uruhare ingabo zirwanira ku butaka zifite mu kurinda umutekano.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *