skol

Maj Gen (Rtd) Yaache wari muri MINUAR yatamaje Loni yirengagije ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Tuesday 19, Aug 2025

featured-image

Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache uri mu basirikare ba Loni bari mu Rwanda mu 1994, yavuze ko mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira, babonaga ibimenyetso byayo ndetse bakohereza ubutumwa bumenyesha ku Cyicaro Gikuru i New York, ariko bikarenzwa ingohe.

Maj Gen (Rtd) Yaache ukomoka muri Ghana, ni umwe mu basirikare bahoze ari ab’Umuryango w’Abibumbye (Loni) b’Abanyafurika bari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda mu 1994.

Ubwo Akanama Gashinzwe Umutekano ka Loni kafataga umwanzuro wo kugabanya umubare w’ingabo uyu muryango wari ufite mu Rwanda mu 1994 ukagera kuri 270, Gen Dallaire na Gen Anyidoho wo muri Ghana bari mu batarabyakiriye neza kuko babonaga akaga Abatutsi barimo guhura na ko.

Baje kugabanywa, gusa bamwe muri bo banga gutaha. Muri bo, harimo abo muri Ghana bari bayobowe na Gen Anyidoho, bagize ubutwari bwo gukomera ku Batutsi nubwo bari bake kandi badafite ibikoresho bihagije.

Mu gihe Jenoside yamaze, aba basirikare ba Ghana babashije kurokora abagera ku bihumbi 30.

Bwa mbere Maj Gen (Rtd) Yaache yageze mu Rwanda muri Gashyantare 1994, amezi abiri mbere y’uko Jenoside itangira. Yari ashinzwe gukurikirana ibikorwa muri Perefegitura ya Byumba, agace katagerwamo n’intambara [Demilitarized Zone].

Nyuma y’aho Jenoside itangiriye, yagize uruhare rukomeye mu bikorwa binyuranye birimo gutabara Abatutsi, kubashakira ibiribwa no kubajyana ahantu hari umutekano wizewe, igikorwa bakoraga mu buryo bwo kubimurira ahantu hatandukanye.

Aganira n’urubyiruko ndetse n’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen (Rtd) Yaache, yavuze ko Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari zaje kugarura amahoro mu Rwanda [MINUAR], zari zishinzwe kubuza kurwana ku ruhande rwa Guverinoma yari iyobowe na Perezida Juvenal Habyarimana ndetse na FPR Inkotanyi n’andi mashyaka yari ayishyigikiye.

Izo ngabo kandi zagombaga kureba ibishobora kubangamira iyo nzira y’amahoro yari imaze imyaka ine ishakishwa, bakamenyesha Loni igafata ingamba zikwiriye.

Ati “Gusa hagati aho, hari igihe twatangiye kubona ibimenyetso by’ibyashoboraga kuba. Byari byatangiye kugaragara.”

“Nanjye ubwanjye aho nari ndi muri Byumba nabonaga ibiteye amakenga ni na ko byari bimeze mu Murwa Mukuru Kigali. Jenerali [Gen Romeo Dallaire] na we yarabibonye atangira gutakambira Loni I New York ko hari ibimenyetso by’uko hari ibyago biri imbere.”

Yavuze ko Gen Romeo Dallaire yagerageje gusaba ubufasha buturutse ku Cyicaro Gikuru ariko yirengagijwe.

Ati “Yabikoze kenshi kandi mu nzira zemewe, aburira Loni buri munsi ku byago byashoboraga kuba. Ndabizi yoherezaga ubutumwa bwihariye i New York abamenyesha ibyo. Higeze kuboneka amakuru y’uko igisirikare cya FAR cyatoje umutwe w’abicanyi kandi banafite intwaro zihishe ahantu runaka.”

Yakomeje agira ati “Yasabye uburenganzira mu i New York bwo kujya aho hahishwe intwaro ngo azifate ariko Loni yamusubije ko ibyo bitari mu nshingano ze. Yasubijwe ko ibyo bitagize akazi ke. Ibi byagaragazaga ko koko ibyari biri gututumba mu Rwanda byari byizwi.”

Maj Gen (Rtd) Yaache yashimangiye ko ibyo ari bimwe mu bimenyetso babonaga ko hari ikiri gutegurwa, nubwo nta bufasha bahawe ngo bagihagarike.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa