Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yasubije Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, waganjwe n’ibyishimo by’umukino w’Igikombe cy’Isi, akibasira Abanyarwanda abita abarozi, ndetse akanemeza ko Ingabo z’Igihugu cye (FARDC) zizisubiza Umujyi wa Bukavu na Goma vuba cyane.
Ku mugoroba wo ku wa 17 Kamena 2026, Tshisekedi n’umugore we Denise Nyakeru bitabiriye umukino w’Igikombe cy’Isi, ikipe ya RDC yanganyijemo n’iya Portugal igitego 1-1 kuri NRG Stadium iherereye mu Mujyi wa Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyuma y’umukino yagiranye ikiganiro n’Abanyekongo baba muri Amerika, ababwira ishusho ijyanye na Politiki yo muri iki gihugu kimaze igihe mu ntambara mu Burasirazuba bwacyo. Tshisekedi yavuze ko bijyanye n’uko Igihugu cyabo kiri mu ntambara, Leta ya RDC yatahuye abagambanyi bakorana n’ihuriro AFC/M23 rigenzura igice kinini cy’Iburasirazuba bw’Igihugu, asobanura ko yibwiraga ko baba mu Rwanda gusa, ariko ngo yasanze baracengeye n’i Kinshasa.
Ati “Ntimuzemere kugambanira igihugu cyanyu. Abarozi babaho. Twatekerezaga ko baba mu Rwanda gusa ariko baraducengeye.” Perezida Tshisekedi wari wishimye cyane, yabwiye Abanyekongo ko mu gihe cya vuba bazisubiza Umujyi wa Goma n’uwa Bukavu imaze igihe kirenga umwaka batagenzura.
Ati: “Mfite icyizere ko mu minsi iri imbere, Congo yose izabohorwa. Abavandimwe na bashiki bacu i Goma na Bukavu barishimye, tuzaba turi kumwe. Abanzi baracengeye, kandi uyu munsi twarize, tuhakura isomo. Ubu tugomba kubaka ikintu gikomeye.”
Mu butumwa Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yashyize hanze kuri uyu wa Kane, yasubije Perezida Tshisekedi wahinduye ibihe by’umunezero ku Banyekongo n’Abanyafurika bose ibihe by’ubugoryi bwa Politiki.
Yagize ati: Ikipe y’Igihugu ya RDC, Les Léopards, yahaye Afurika ibyishimo bikomeye mu mukino wayo wa mbere w’Igikombe cy’Isi. Nyamara Perezida Félix Tshisekedi yahisemo kwangiza uwo munezero, atuka Abanyarwanda n’Abanyekongo, ndetse ari ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika atangaza ko agikomeje gahunda yo kugaba ibitero bya gisirikare mu Burasirazuba bwa RDC.”
Yakomeje agira ati: “Tshisekedi ntiyakoresheje gusa intsinzi y’iyi kipe mu nyungu za politiki ziciriritse, ahubwo amagambo ye arimo ubushotoranyi agaragaza no gusuzugura ibikubiye mu masezerano ya Washington ndetse n’umwuka w’ubwumvikane n’amahoro ayo masezerano agamije gushyigikira.”
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinyanye amasezerano y’amahoro ku wa 4 Ukuboza 2025, ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatanze n’amahirwe y’ubukungu.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko kugeza n’uyu munsi Leta ya RDC itaratera intambwe n’imwe mu rugendo rwo gushyira mu bikorwa ibikubiye muri ayo masezerano birimo kurandura umutwe wa FDLR nk’izingiro ry’ibibazo by’umutekano muke mu Karere, ari na cyo kizatuma u Rwanda rukuraho ingamba z’ubwirinzi ku mipaka yarwo.
Ku wa 17 Kamena 2026, Perezida Tshisekedi n’umugore we bitabiriye uwo mukino wabereye kuri NRG Stadium, aho amakipe yombi yanganyije igitego 1-1. Nyuma y’umukino, yaganiriye n’Abanyekongo baba muri Amerika, agaruka ku bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu cye.
Muri icyo kiganiro, Tshisekedi yavuze ko igihugu cye kiri mu ntambara, anashinja bamwe mu baturage kugambanira igihugu bakorana n’ihuriro rya AFC/M23. Mu magambo yakomeje kuvugisha benshi, yigeze no kwita Abanyarwanda “abarozi”, avuga ko atari mu Rwanda gusa bari bari, ahubwo ko bacengeye no mu murwa mukuru Kinshasa.
Yongeyeho ko afite icyizere ko mu gihe cya vuba Ingabo za RDC zizisubiza imijyi ya Goma na Bukavu, imaze igihe igenzurwa n’inyeshyamba.
Aya magambo ntiyakiriwe neza i Kigali. Mu butumwa yashyize hanze kuri uyu wa Kane, Makolo yavuze ko Perezida Tshisekedi yahinduye umunezero w’umukino wari wahuje Abanyafurika awushyira mu nyungu za politiki, ndetse akawuherekezanya n’amagambo asesereza.
Yagize ati: “Ikipe ya RDC yahesheje ishema Afurika, ariko birababaje kubona uwo mwanya mwiza ukoreshwa mu gukwirakwiza amagambo asesereza, harimo no gutuka Abanyarwanda n’Abanyekongo ubwabo.”
Makolo yanenze kandi ko ayo magambo yavugiwe ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, anavuga ko agaragaza ubushotoranyi no kudaha agaciro inzira y’amahoro ibihugu byombi byari byemeranyijeho.
U Rwanda rugaragaza ko amagambo nk’aya ashobora gusubiza inyuma intambwe yari imaze guterwa mu kuzahura umubano warwo na RDC, cyane cyane nyuma y’amasezerano y’amahoro yasinywe mu mpera za 2025 ku buhuza bwa Amerika.
I Kigali kandi bashimangira ko kugeza ubu nta ntambwe igaragara Leta ya RDC iratera mu gushyira mu bikorwa ibyo yemeye, cyane cyane bijyanye no kurandura umutwe wa FDLR ufitanye amateka maremare n’ibibazo by’umutekano muke mu karere.
Iyi mvururu y’amagambo hagati y’abayobozi ikomeje kugaragaza ko nubwo hari ibiganiro by’amahoro byatangiye, umwuka wa politiki hagati y’ibihugu byombi ugikomeje kuba mubi, cyane cyane ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Congo bikomeje gufata indi ntera.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *