Malaysia:Trump yatunguranye acinya akadiho yishimana n’abaje kumwakira
Yanditswe: Sunday 26, Oct 2025
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yagaragaye mu mashusho ari kubyinana n’abana bari baje kumwakira ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kuala Lumpur muri Malaysia.
Perezida Donald Trump yatangiye uruzinduko rw’iminsi muri Asia ruzarangira ku itariki 30 Ukwakira 2025. Ni uruzinduko azasuramo ibihugu birimo, u Buyapani kuva ku itariki 27-29 Ukwakira ndetse no muri Koreya y’Epfo kuva ku itariki 29-30 Ukwakira 2025.
Urwo ruzinduko rwatangiriye muri Malaysia kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Ukwakira 2025.
Rwatangiye Trump yitabira inama y’Umuryango uhuza ibihugu by’Amajyaruguru y’Uburengerazuba bwa Asia (ASEAN) iri kubera muri Malaysia, ndetse ahagarikira isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Cambodia na Thailand.
Ubwo Trump yageraga ku kibuga cy’indege cya Kuala Lumpur mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru yatunguranye kuko akimara kumanuka ku ngazi z’indege ya Air Force One no gusuhuza abari baje kumwakira, yahise atangira kubyina.
Amashusho yakwirakwiye kuri internet agaragaza Trump ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege, yavuye kuri tapi itukura yari yateguriwe, agenda abyina atera ibipfunsi hejuru agana ahari abana baririmbaga indirimbo zo kumwakira.
Abo bana baririmbaga, bakabyina banakoma amashyi mu njyana imwe, ari na byo Trump yageragezaga kwigana agenda abasanga, ndetse abageze imbere babyinana umwanya muto ubona bishimanye cyane.
Nyuma yo kubyinana n’abo bana akanya gato, yahise agaruka kuri ya tapi itukura we n’abari baje kumwakira bakomeza bagana ahari hateganyijwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *