Mali: Choguel Maïga uherutse kwirukanwa nka Minisitiri w’Intebe yaburiye abamukuye ku butegetsi
Yanditswe: Tuesday 26, Nov 2024

Choguel Maïga uherutse kwirukanwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe muri Mali, bamwe mu byegera bye batangaje ko nta gahunda afite yo kwigomeka ku gatsiko ka gisirikare kahiritse ubutegetsi, icyakora ngo niyibasirwa azirwanaho.
Mu cyumweru gishize ni bwo Maïga yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe yari amazeho imyaka itatu. Bivugwa ko yazize amagambo anenga agatsiko ka gisirikare kayoboye igihugu yari aherutse kuvuga, agaragaza ko atishimiye kuba amatora ya Perezida agenda yimurwa.
RFI yatangaje ko yaganiriye na bamwe mu byegera bye, bagaragaza ko azakomeza ibikorwa bya politiki icyakora adateganya kuba umwe mu barwanya ubutegetsi.
Icyakora, ngo nihagira abari ku butegetsi bakomeza kumubuza amahwemo azashyira hanze amabanga yose abitse.
Bavuze kandi ko Choguel Maïga afite intego yo kwiyamamariza umwanya wa Perezida igihe cyose amatora azaba ateguwe, kabone n’ubwo Assimi Goïta uri ku butegetsi yaba aziyamamaza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *