skol
fortebet

Mali yatangiye kubaka uruganda ruzajya rutunganya Zahabu

Yanditswe: Wednesday 18, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Mali, Général Assimi Goïta, yatangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka uruganda ruzajya rutunganya Zahabu y’iki gihugu, mu rwego rwo kongera agaciro kayo kugira ngo ijye yinjiza amafaranga menshi.

Sponsored Ad

Uru ruganda ruzajya rutunganya toni 200 za Zahabu ku mwaka ruri kubakwa na Leta ya Mali, yifatanyije na sosiyete Yadran yo mu Burusiya na Swiss Investment yo mu Busuwisi.

Mu mwaka ushize, Gen Goïta yatangaje yasabye ko itegeko rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rivugururwa, sosiyete zose zicukura Zahabu ntizizongere kuyohereza mu mahanga idatunganyije.

Ubwo yari amaze gutangiza imirimo yo kubaka uru ruganda mu gace ka Senou tariki ya 16 Kamena, Gen Goïta yasobanuye ko igihugu cye cyahombye amafaranga menshi muri Zahabu idatunganyije yoherejwe mu mahanga kuva mu 1980.

Yagize ati “Kuva mu 1980, Zahabu ya Mali yoherejwe mu mahanga kugira ngo itunganywe, igurishwa mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Afurika y’Epfo n’u Busuwisi. Ibi byahombeje igihugu amafaranga menshi yakabaye yifashishwa mu guteza imbere ubukungu bwayo.”

Umuyobozi wa sosiyete Yadran, Irek Salikhov, yatangaje ko uru ruganda ruzahuza ibihugu by’akarere kuko ruzajya rutunganya Zahabu iva no mu bindi bihugu nka Burkina Faso; ikindi gihugu gifite umushinga wo kubaka uruganda nk’uru.

Leta ya Mali ni yo izaba ifite imigabane myinshi muri uru ruganda, isigaye ibe iya Yadran. Ntabwo igihe imirimo yo kurwubaka izarangirira cyatangajwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa