skol

‘Manager’ wa hoteli Urubuto yatawe muri yombi

Yanditswe: Monday 19, Jan 2026

featured-image

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Manager wa hoteli Urubuto yahoze yitwa Dayenu.

Taliki ya 15 Mutarama 2026 nibwo muri piscine ya hoteli Urubuto yahoze yitwa Dayenu yapfiriyemo umusekirite wayo ubwo yariho yoga.

Mu gukora iperereza hatawe muri yombi nyiri hoteli Urubuto, abandi bikekwa ko bagomba kubazwa iby’uru rupfu harimo Manager w’iyi hoteli wakoze ijoro ahita acika.

Amakuru yizewe dukesha UMUSEKE ni uko inzego z’umutekano zamuhigishije uruhindu maze aza gufatwa, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza.

Muri iriya piscine ya hoteli Urubuto mu mwaka wa 2017 hapfirigamo abanyeshuri bo mu ishuri ry’IGIHOZO Saint Peter secondary school, nabwo hafunzwe abantu cyakora bafungwa igihe kitarenze ukwezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa