skol
fortebet

Martin Fayulu yavuye ku izima, yemera ko yakwicarana na AFC/M23 mu mishyikirano

Yanditswe: Wednesday 07, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umunyapolitiki Martin Fayulu uyobora ishyaka ECIDé ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko ubu yiteguye kwicarana n’umuyobozi w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, ku meza y’imishyikirano.

Sponsored Ad

Mu gihe Fayulu n’abandi banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC basabaga ko habaho ibiganiro by’Abanye-Congo, kandi bikabera i Kinshasa, yagaragazaga ko abafashe intwaro nka AFC/M23 badakwiye guhagararirwa.

Byageze aho Fayulu ashinja Nangaa n’abandi banyamuryango ba AFC/M23 gukorana n’u Rwanda, agaragaza ko ari yo mpamvu badakwiye kwitabira ibiganiro by’Abanye-Congo bigamije gucoca amakimbirane bafitanye n’ubutegetsi.

Nangaa na we yigeze gutangaza ko Fayulu ari umuhezanguni washoboraga kuroha RDC mu gihe yari kuba Umukuru w’Igihugu nyuma y’amatora yabaye mu 2018, agaragaza ko uyu munyapolitiki atari umuntu wagira uruhare mu gukemura ibibazo iki gihugu gifite.

Mu kiganiro na Jeune Afrique, Fayulu yabajijwe niba noneho yakwemera ko AFC/M23 ihagararirwa mu biganiro by’Abanye-Congo, asubiza ko nyuma y’aho abahagarariye Kiliziya Gatolika na Angilikani basabye ko hatagira umuntu uhezwa, na we yavuye ku izima.

Yagize ati “Twari twanze ko Corneille Nangaa yitabira. Igitekerezo cyari uko abakunda igihugu batafashe intwaro ari bo bahura, bakaganira. Ariko nyuma abashumba basabye ko ibi biganiro bitagira uwo biheza. Ni bo babiteguye. Niba bumva ko twese dukwiye kwicara tukaganira kuri Congo, kubera iki bitashoboka?”

Umunyamakuru yabajije Fayulu niba AFC/M23 ikorera u Rwanda nk’uko bamwe mu banyapolitiki bo muri RDC babivuga, agaragaza ko abishidikanyaho, ashingiye ku kuba mbere Nangaa atarigeze amenyana na Perezida Paul Kagame.

Yasubije abaza, ati “Corneille Nangaa akorera u Rwanda cyangwa undi? Ese mbere yigeze anamenya Paul Kagame? Reka duhurire ku meza y’ibiganiro, ashobora kutubwira impamvu yafashe intwaro.”

Fayulu ntiyigeze acana uwaka na Perezida Félix Tshisekedi, Joseph Kabila na Nangaa wabaye Perezida wa Komisiyo y’amatora, kuko yabashinje kumugambanira, bakamwiba amajwi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2018.

Yavuze ko yababariye aba banyapolitiki kugira ngo ibibazo RDC ifite bikemuke. Ati “Nababariye Félix Tshisekedi, Kabila, Nangaa n’abandi bampemukiye…Umukirisitu agira indangagaciro shingiro ebyiri: urukundo no kubabarira. Kubera iki ntababarira kugira ngo RDC ijye mbere?”

Fayulu abona ko ibiganiro by’Abanye-Congo bikwiye gushingira ku gushimangira ubwigenge n’ubusugire bwa RDC, guhagarika ikoreshwa nabi ry’umutungo w’igihugu, kubahiriza amategeko, gushyiraho inzego z’igihugu zihamye ndetse no guteza imbere umubano n’u Rwanda na Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa