skol
fortebet

Martin Ngoga yongeye gutorerwa kuyobora Akanama gashinzwe imyitwarire muri FIFA

Yanditswe: Friday 16, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwanda Martin Ngoga usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi wa Komite ishinzwe kugenzura Imyitwarire mu Ishyirahamwe rya ry’umupira w’amagaru ku Isi (FIFA).

Sponsored Ad

Ni mu matora yabaye ku wa Kane tariki ya 15 Gicurasi 2025, mu Nteko Rusange ya 75 ya FIFA yateraniye mu Mujyi wa Asuncion muri Paraguay.

Ngoga yari asanzwe ari umuyobozi Mukuru w’AKanama gashinzwe Imyitwarire muri FIFA kuva mu 2021.

Abayobozi babiri bungirije b’aka Kanama batowe ni Bruno De Vita wari usanzwe kuri uwo mwanya na Parasuraman Subramanian nawe wari uwusazweho.

Ngoga ni umwe mu bazwi cyane muri siporo by’umwihariko mu mupira w’amaguru akaba yarigeze no kuba Visi Perezida wa FERWAFA ubwo yayoborwaga na Gen Kazura Jean Bosco.

Mu 2019, yashyizwe mu itsinda ry’inzoberere mu mupira w’amaguru, ryashyizweho n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) kugira ngo rifashe gukora amavugurura mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Ngoga W’imyaka 57 yatangiriye

akazi muri Minisiteri y’ubutabera ya Tanzania no mu biro by’Umushinjacyaha mukuru w’iki gihugu, nk’uwimenyereza umwuga.

Ageze mu Rwanda, Ngoga yakoze mu Bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, azamurwa mu ntera yoherezwa guhagararira u Rwanda mu Rukiko Mouzamahanga Moanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania.

Yaje kugirwa Umushinjacyaha Mukuru wungirije nyuma yo gutora Itegeko Nshinga no kuvugurura inzego z’ubutabera, nyuma y’imyaka ibiri gusa yongera kuzamurwa mu ntera aba Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda.

Mbere gato yo kujya guhagararira u Rwanda muri EALA, Ngoga yayoboye Komisiyo yacukumbuye uruhare rwa BBC ku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri filimi mbarankuru yiswe “Rwanda: The Untold Story”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa