skol

Masisi: Drone ya FARDC yagabye igitero mu gace gatuwe cyane ka Kibati

Yanditswe: Wednesday 22, Apr 2026

featured-image

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kiravugwaho gukaza ibitero nyuma y’iminsi micye Leta ya Kinshasa na AFC/M23 bivuye mu biganiro byatangaga ikizere mu Busuwisi.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/ M23 riramenyesha abaturage ba Congo ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga ko amasezerano akurikiranye yasinywe hagati ya Kinshasa na AFC/M23, ku butegetsi bwa Kinshasa, nta kindi uretse ikinamico, kandi bukandagira uko bushatse.

Iri tangazo rivuga ko “kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Mata 2026, saa 17h05 z’umugoroba, ingabo z’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa zateye ibisasu mu gace gatuwe cyane ka Kibati no mu nkengero zaho muri Teritwari ya Masisi hakoreshejwe drone ya CH-4, isenya amazu menshi”.

Iki gitero kirakurikira icyo kuwa Mbere, ahavuzwe ko kuva saa 3h15 za mu gitondo kugeza ubwo itangazo ryandikwaga, ingabo z’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa zagiye zitera ibisasu mu gace gatuwe cyane ka Mikenke, muri Minembwe, hakoreshejwe drones z’ubwiyahuzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa