skol

Mathieu Flamini wanyuzwe n’u Rwanda, yahishuye icyo ibindi bihugu byarwigiraho

Yanditswe: Monday 08, Dec 2025

featured-image

Umunyabigwi w’Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Mathieu Flamini, yatangaje ko yishimiye ibihe byiza aheruka kugirira mu Rwanda, avuga ko kurusura ari kimwe mu bihe by’ingenzi atazibagirwa yagize muri uyu mwaka uri kugana ku musozo.

Flamini yari mu Rwanda mu ntangiriro za Nzeri, ndetse ni umwe mu bise izina abana b’ingagi mu muhango wabaye tariki ya 5 Nzeri 2025.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X kuri uyu wa Mbere, uyu mugabo w’imyaka 41 yavuze ko yatumiwe na Guverinoma y’u Rwanda nka ambasaderi wa Arsenal kugira ngo yirebere uburyo igihugu gikomeje kwiyubaka binyuze mu kubungabunga ibidukikije, kurengera urusobe rw’ibinyabuzima n’ingamba zihamye mu kwita ku miryango y’ingagi.

Yavuze ko icyamushimishije bwa mbere ari uburyo abaturage bagira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, ndetse yasuye ibice bitandukanye akabona uburyo ubukerarugendo buhinduka isoko y’iterambere rishingiye ku baturage ubwabo.

Flamini yashimangiye ko igikorwa cy’umuganda kiba buri kwezi mu gihugu hose, haba i Kigali no mu cyaro, ari urugero rw’uko abaturage bashobora kuzirikana inshingano zabo mu kurengera ibidukikije.

Ati: “Ni igitekerezo cyiza kandi gikwiye kubera isomo ibihugu byinshi. Ubufatanye bw’abaturage bwerekana ko impinduka zishoboka iyo buri wese afashe iya mbere.”

Uyu Mufaransa wakiniye Arsenal na Cyrstal Palace zo mu Bwongereza, AC Milan yo mu Butaliyani na Getafe yo muri Espagne, yavuze ko kandi mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda, yahuye na Perezida Paul Kagame bakaganira ku ntego z’igihe kirekire u Rwanda rufite mu kubaka ejo hazaza.

Mu byo yibukana akanyamuneza kurusha ibindi harimo umunsi yamaze mu muryango w’ingagi uzwi nka Rambo, aho ari ubunararibonye bwamweretse akamaro k’uruhare rwa muntu mu kurengera ibindi binyabuzima.

Flamini yavuze ko nubwo u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye, ikintu cyamukozeho cyane ari umutima w’Abanyarwanda, uko bakira abantu, ubumwe bubaranga n’uko igihugu cyubatse ejo heza kirangwa n’amahoro, icyizere n’ubudaheranwa.

Yashimiye Perezida Kagame, Arsenal ndetse na One&Only Rwanda ku rugendo rwe, ariko by’umwihariko ashimira Abanyarwanda bamwakiriye nk’umuturanyi.

Yasoje agira ati: “U Rwanda ruzahora rufite umwanya wihariye mu mutima wanjye.”

Ubwo yari ahagaritse gukina umupira w’amaguru mu 2019, Flamini yabaye rwiyemezamirimo mu by’ibinyabutabire bigamije kurengera ibidukikije, binyuze mu kigo cya GFBiochemicals yashinze mu 2008 afatanyije n’Umutaliyani Pasquale Granata. Muri iki kigo gifite agaciro ka miliyari 30£, afitemo imigabane ingana na 60% aho ayobora abakozi barenga 1000.

Ubwo Mathieu Flamini yakirwaga na Perezida Paul Kagame ku wa 6 Nzeri 2025

Mu birori byo Kwita Izina 2025, Flamini yise ingagi izina rya “Rubuga”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa