
Tshisekedi ntiyifuza ko intambara yo muri Kivu zombi irangira; kuko irangiye abanye-Congo bamubaza ubukungu n’imiyoborere myiza yabemereye igihe bizazira byabura bakamukuraho.
Yashatse ingabo z’Abanye-Congo aziha intwaro nyinshi zihagije, aziha amahugurwa menshi ahagije azohereza kurwanya M23 ziratsindwa, yongeyeho FDLR abaha ibikoresho bihagije, abaha imyambaro myiza, abaha n’imishara abahoreza kurwanya M23 baratsindwa.
Tshisekedi yashatse abacanshuro b’i Burayi baza n’umwirato mwinshi bakanze kuri M23 barababwa, arabirukana. Yashatse ba Mayi Mayi n’indi mitwe myinshi abaha intwaro abaha imishara, abambika neza, abita Wazalendo abashumuriza M23 irabashwanyaguza.
Tshisekedi yatabaje Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba, ziramwitaba ndetse zitangira kuzana umutekano muri Kivu kandi atari wo yifuza; ahitamo kubirukana. Tshisekedi yasabye u Burundi kumutarabara, bumwoherereza batayo 17, M23 irazishwanyaguza.
Tshisekedi yazanye Ingabo za SADC zirimo abasirikare ba Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania, barwana na M23 irabatsinda. Tshisekedi n’abandi bayobozi b’izi ngabo bati reka twifatanye twese hamwe na MONUSCO dutere ka M23; barabikora maze M23 irabakubita ihita ifata Goma.
Izi ngabo zose zagerageje kurasa u Rwanda ariko zirananirwa. Tshisekedi arashoberwa, yibaza icyo yakora, ariko aza kunguka inama yo guha Congo Trump.
Tshisekedi yibwiraga ati “Dufite amabuye; menshi y’agaciro reka tuyahe Trump aduhe intwaro nyinshi. Aduhe n’abasirikare b’Abanyamerika baturwanirire bashwanyaguze ka M23 bakubite na ka Kigali. Tshisekedi yandikira Trump, yohereza n’abantu be kubisonura.”
Trump abonye iyi myitwarire ya Tshisekedi ati “si amahoro ushaka se muri Kivu? Tshisekedi ati “rwose niyo nshaka Nyakubahwa.”
Trump abwira minisitiri we ushinzwe ububanyi n’amahanga, Rubio ati “Hamagara u Rwanda na RDC bicarane baganire. Tshisekedi birangira itabonye ibyo yifuza ataha yimyiza imoso ati “Mbaye uwa nde weee!!!!!”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Maxime Prévot, Tshisekedi yahaye byose ngo umugire ku Isi hose asabira u Rwanda ibihano, nawe yarashobowe.
Uyu Mubiligi yarirutse yeeee!!! Yarasakuje yeeee!!! Byose arabibura atahana ikibiribiri.
Prévot aho yageraga hose baramubwiraga bati “SADEC n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bemeje imishyikirano ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wemeje abazahagarira iyo mishyikirano.
Prévot iyo bamubwiraga ibi yavugaga ko “Oya ndifuza ko u Rwanda rufatirwa ibihano”, bati “genda tuzabireba”.
Uyu Mubiligi agira ibyago, mu gihe akiri muri ayo; Doha hatangira imishyikirano ya leta y’u Rwanda na leta ya Congo ndetse n’iya Leta ya Congo na M23.
Iyi Doha rero niyo ijya ihuza za leta zikomeye mu mishyikirano, harimo za Amerika, Israel n’ibindi bihugu. Arikanga ati “ese kandi ndagira nte?”
Mu gihe akiri muri ayo; agwirirwa n’ibyago bikomeye, Shebuja w’abazungu, Trump aba ahamagaje imishyikirano ya Leta y’u Rwanda n’iya leta Congo, ategeka ko na M23 iganira na Leta Congo; yemera kuzakurikiza imishyikirano yose y’Abanyafurika.
Prévot akubitwa n’inkuba, araruca ararumira, azingira umurizo mu maguru yibagirwa ibihano. Ariko umubiligi ntashirwa, abwira Tshisekedi ati “ndaguha imbunda nyinshi ariko singuha abasirikare kuko databuja wa twese (Trump) ntabwo yabyihanganira.”
Ahubuka nk’iya Gatera ajya Burundi no mu bindi bihugu, ati “ndabaha intwaro nyinshi munterere u Rwanda”, ibihugu biraseka biti “aba bantu ntabwo ubazi, twe tubazi reka tubakubwire. Twarababonye bakuraho Habyarimana, tubabona bakuraho Mobutu, tubabona bakuraho inyeshyamba zo muri Centrafrique zari zarananiye Abafaransa n’abacanshuro b’i Burayi.”
“Tubabona birukana inyeshyamba zo muri Mozambique zari zananiye ingabo za Mozambique, abacanshuro b’i Burayi n’ingabo za SADEC, ariko cyane cyane twe twarabibonye mu gihe cya Goma; imitwe yose yarahiye ko dutera u Rwanda ndetse birageragezwa ariko nta na santimetero twateye ku butaka bw’u Rwanda.”
Ibi byose nibyo byatumye twibaza tuti, Umubiligi Prévot na Tshisekedi, babaye aba nde?
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *