Umuyobozi wungirije w’inama y’umutekano y’u Burusiya, wanayoboye iki gihugu kuva mu 2008 kugeza mu 2012, Dmitry Medvedev, yise abayobozi bo mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) inyenzi.
Ijambo “inyenzi” riri mu butumwa Medvedev yashyize kuri Telegram ku wa 25 Kamena 2025, bwamagana uburyo abayobozi bo muri EU bakomeje gushaka uko bakongerera imbaraga igisirikare cyabo kugira ngo kizagire ubushobozi bwo guhangana n’u Burusiya.
Medvedev yatangaje ko EU ifite icyicaro i Bruxelles mu Bubiligi, yahoze ari umuryango wunga ubumwe mu rwego rw’ubukungu, gusa ngo warasenyutse mu rwego rw’ubukungu, ushaka kurwanya u Burusiya.
Ati “Bruxelles uyu munsi ni umwanzi nyakuri w’u Burusiya. Buhoro buhoro ariko bya nyabyo, EU iri guhinduka umuryango wihagije mu rwego rwa gisirikare uzagera aho ugahatana na NATO, cyane cyane mu bihe bya Trump.”
Yakomeje ati “Inyenzi za Bruxelles n’abayobozi batumva b’ibihugu byo muri EU ubu bari gutangaza gahunda zabwo bwite mu bya gisirikare, biganisha ku ‘bihe bishya byo gushaka intwaro’.”
Medvedev yasobanuye ko umugambi wa EU wo kubaka ubushobozi mu rwego rwa gisirikare ugamije gufasha ubutegetsi bwa Ukraine ashinja “kugira amatwara y’Abanazi”, kugira ngo u Burusiya buzagorwe no kubusenya.
Yavuze ko uretse kohereza intwaro muri Ukraine, ibihugu byo muri EU byohereje i Kyiv abasirikare bo gutoza ingabo z’iki gihugu kugira ngo “zice” Abarusiya, zinagabe ibitero by’iterabwoba mu Burusiya.
Medvedev yagaragaje ko EU ishaka ko Ukraine iba umunyamuryango wayo, nyamara ngo byaba ari ikibazo ku mutekano w’u Burusiya. Yahamije ko nta kindi gihugu gikwiye kujya muri uyu muryango.
Dmitry Medvedev yavuze ko EU ari umwanzi w’u Burusiya kandi ko abayobozi bayo ari inyenzi

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *