skol

Megan Thee Stallion yatandukanye na Klay Thompson

Yanditswe: Monday 27, Apr 2026

featured-image

Megan Thee Stallion yemeje ko yamaze gutandukana n’umukunzi we, Klay Thompson, nyuma y’igihe bari mu munyenga w’urukundo, amushinja ubuhemu no kumuca inyuma.

Megan wamamaye mu ndirimbo ‘Savage’ na Klay Thompson, wamamaye muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA), bari bataramara n’umwaka bizwi ko bakundana.

Ku wa 25 Mata 2026, Megan yahamirije ikinyamakuru E! News ko yatandukanye n’uyu musore kandi nta gahunda yo kwiyunga ihari.

Ati "Nafashe umwanzuro wo kurangiza urukundo rwanjye na Klay. Icyizere, ubudahemuka n’icyubahiro si ibintu nsabiriza mu rukundo, kandi iyo izo ndangagaciro zibangamiwe, nta yindi nzira y’ukuri iba ihari yo gukomeza urugendo".

Megan w’imyaka 31 y’amavuko yakomeje abwira iki kinyamakuru ko agiye kwiyitaho. Ati "ubu ngiye kwiyitaho kurusha ikindi kintu icyo ari cyo cyose, nkomezanye amahoro".

Ni amakuru aje nyuma y’uko uyu muhanzi yari yifashishije Instagram agaragaza ko uyu mukunzi we yamuhemukiraga mu buryo butandukanye burimo no kumuca inyuma.

Inkuru z’urukundo rwa Megan n’uyu mukinnyi w’ikipe ya Dallas Mavericks zatangiye kuvugwa mu mpeshyi ya 2025. Muri Nyakanga y’uwo mwaka, bahise bemeza ku mugaragaro ko bari mu munyenga w’urukundo.

Nyuma y’aho gato, bagaragaye bwa mbere batambukana ku itapi itukura mu birori byo gutangiza umuryango wa Pete & Thomas Foundation byabereye mu Mujyi wa New York muri Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa