Meteo Rwanda yateguje imvura nke mu minsi 10 ya nyuma y’Ugushyingo 2025
Yanditswe: Monday 24, Nov 2025
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda cyateguje ko mu minsi 10 ya nyuma y’ukwezi k’Ugushyingo 2025, hateganyijwe imvura nke ugereranyije n’iyari isanzwe muri uko kwezi.
Meteo Rwanda yatangaje ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ugushyingo 2025 (guhera ku itariki ya 21-30), hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 10 na milimetero 90.
Ni imvura iri ku kigero cy’isanzwe igwa mu Ntara y’Amajyaruguru uretse amajyepfo y’Uturere twa Gakenke, Rulindo na Gicumbi.
Imvura nke izaboneka kandi mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse no mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru ndetse no mu majyepfo n’uburengerazuba by’uturere twa Huye na Gisagara.
Mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Iburasirazuba, mu bice bisigaye by’Intara y’Amajyepfo n’iby’Intara y’Amajyaruguru hateganyijwe imvura iri hasi y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice. Ubundi imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 20 na 90.
Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’iminsi itatu n’itandatu bitewe n’imiterere ya buri hantu.
Ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubusanzwe buboneka muri izi tariki.
Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buri hagati ya dogere Celsius 20 na 30, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe buri hagati ya dogere Celsius 10 na 20.
Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Ku bijyanye n’ubushyuhe bwo hejuru (bwinshi) buri hagati ya dogere Celsius 20 na 30 buteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Nk’ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali n’iby’Uturere twa Ngoma, Rwamagana na Nyagatare, Akarere ka Bugesera, ibice by’Amayaga, mu kibaya cya Bugarama, amajyepfo, amajyaruguru n’uburasirazuba by’Uturere twa Kirehe na Kayonza, ibice byo hagati by’Akarere ka Gatsibo, hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru bwinshi buri hagati ya dogere celsius 28 na 30.
Ahateganyijwe gukonja cyane kurusha ahandi ni mu bice byinshi by’Uturere twa Nyabihu na Rubavu, amajyaruguru n’uburengerazuba by’Uturere twa Burera, Musanze na Ngororero, Amajyepfo n’uburengerazuba by’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru, amajyepfo n’uburasirazuba by’Akarere ka Nyamasheke, uburasirazuba bw’Uturere twa Rusizi na Rutsiro, ndeste n’ibice byo hagati n’amajyepfo by’Akarere ka Karongi, hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi buri hagati ya dogere celsius 10 na 12.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *