skol

Michael B. Jordan yegukanye igihembo cya Oscar cya mbere

Yanditswe: Monday 16, Mar 2026

featured-image

Michael B. Jordan yegukanye igihembo cya Oscar nk’umukinnyi mwiza wa filime w’umwaka mu cyiciro cy’abagabo.

Ni igihembo Michael B. Jordan yegukanye mu ijoro ku wa 15-16 Werurwe 2026. Agikesha filime yakinnyemo yitwa "Sinners" ikomeje guca ibintu hirya no hino ku Isi.

Mu myaka 25 amaze mu ruganda rwa sinema, ni ubwa mbere Michael B. Jordan atwaye igihembo muri ibi bihembo by’ubukombe i Hollywood.

Ibihembo bya Oscar bitangwa na sosiyete ya Academy Awards ni ku nshuro ya 98 byari bitanzwe.

Nyuma yo guhabwa iki gihembo, Michael B. Jordan, yashimiye abamufashije mu kazi ke, abizeza ko azarushaho kunoza ibyo akora.

Ati “Mpagaze aha ku bw’abantu bambanjirije: Sidney Poitier, Denzel Washington, Halle Berry, Jamie Foxx, Forest Whitaker na Will Smith. Ndabashimiye mwese muri muri iki cyumba, ku kuba mwaramfashije mu mwuga wanjye. Ndabizirikana”.

Usibye iki gihembo, Michael B. Jordan aherutse no gutwara igihembo cy’umukinnyi mukuru wa filime wahize abandi mu cyiciro cy’abagabo mu bihembo bya Actor Awards na bwo abikesha gukina muri "Sinners".

Michael B. Jordan yatsindiye igihembo cye cya mbere mu bya Oscars

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa