skol
fortebet

Michelle Obama yagaragaje uko yakiriye icyemezo cy’umukobwa we cyo kwiyambura izina ry’umuryango

Yanditswe: Thursday 05, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Michelle Obama, umugore w’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko umukobwa we w’imfura, Malia Obama, yahisemo kwitandukanya n’izina ry’umuryango kugira ngo agire umwihariko ndetse yirinde ko ibyo akora bifatwa nk’impano yahawe n’uko ari umukobwa wa Barack Obama. Mu kiganiro Michelle yagiranye na Kate Hudson n’umuvandimwe we Oliver Hudson kuri podcast yitwa ‘Sibling Revelry’, yavuze ko nubwo icyemezo cya Malia cyabatunguye, nk’ababyeyi baje kugishyigikira kuko basobanukiwe (...)

Sponsored Ad

Michelle Obama, umugore w’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko umukobwa we w’imfura, Malia Obama, yahisemo kwitandukanya n’izina ry’umuryango kugira ngo agire umwihariko ndetse yirinde ko ibyo akora bifatwa nk’impano yahawe n’uko ari umukobwa wa Barack Obama.
Mu kiganiro Michelle yagiranye na Kate Hudson n’umuvandimwe we Oliver Hudson kuri podcast yitwa ‘Sibling Revelry’, yavuze ko nubwo icyemezo cya Malia cyabatunguye, nk’ababyeyi baje kugishyigikira kuko basobanukiwe impamvu ibimutera.

Ni ubwa mbere Michelle Obama avuze ku cyemezo cy’umukobwa we cyo kwikuraho izina ry’umuryango. Yagize ati: “Abakobwa bacu bafite imyaka 26 na 23, ni abakobwa bakuru. Ariko baracyanyura mu cyiciro cyo kwitandukanya natwe. Ibi muzabisanga no ku bana b’ababyeyi bazwi cyane, baba bashaka kwigaragaza ku giti cyabo.”

Malia Obama yahisemo kwitwa ‘Malia Ann’ (izina rye rya mbere n’iryo hagati) ubwo yakoraga filime ye ya mbere nk’umuyobozi wayo yitwa ‘The Heart’, yerekaniwe bwa mbere muri Sundance Film Festival mu 2023, aho izina "Obama" ritagaragaye mu mazina yakoresheje.

Michelle yunzemo ati: “Twaramubwiye tuti ‘n’ubundi baraza kumenya ko ari woweMalia’, ariko twubaha icyemezo cye kuko twasobanukiwe icyari kibimuteye. Ashaka ko abantu babanza kureba umurimo yakoze, atari ku bw’izina afite.”

Yasobanuye ko Malia na murumuna we Sasha badashaka ko abantu batekereza ko ibyo bagezeho babiherewe ubuntu kuko ari abana b’abayobozi. Ati: “Bashaka ko ibyo babona babibona barabikoreye, bitari impano bahawe n’uko turi ababyeyi bazwi.”

Na Barack Obama, Se wa Malia, aherutse kuvuga ibintu bijya gusa n’ibyo mu kiganiro yagiranye na ‘The Pivot Podcast’, aho yavuze ko nubwo Malia atakoresheje izina “Obama” ku mwirondoro wa filime ye, yamwibukije ko abantu bazamenya ko ari we, undi na we amusubiza ko ashaka ko abantu babanza kureba icyo yakoze aho kumwibonamo nk’umukobwa w’umukuru w’igihugu.

Michelle asoza avuga ko nk’ababyeyi, nubwo bitaborohera, babyakiriye kuko abana babo bashaka gukora ibintu ku nyungu zishingiye ku kuri kwabo. Ati: “Bashaka kwiyubakira izina batavugwa nk’abana b’abantu bazwi. Barimo gukora ibituma bibona nk’abihariye, ibyo natwe tugomba kububahira.”

Malia Obama yahisemo kudakoresha izina ry’umuryango mu bikorwa by’akazi Ni icyemezo cyatunguranye cyane ndetse nticyavugwaho rumwe muri rubanda Ababyeyi be baramwumvise kuko bubaha amahitamo y’abana babo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa