Michelle Yeoh uherutse i Kigali, agiye guhabwa inyenyeri y’icyubahiro muri ‘Hollywood Walk of Fame’
Yanditswe: Thursday 12, Feb 2026
Michelle Yeoh uherutse gutumirwa mu Rwanda mu gikorwa cyo ‘Kwita Izina’ mu 2025, ku wa 18 Gashyantare 2026, azahabwa inyenyeri y’icyubahiro ahazwi nka ‘Hollywood Walk of Fame’.
Yeoh uzaba ahawe inyenyeri ya 2836, agiye gushimirwa uruhare rwe mu iterambere rya sinema ku Isi nk’uko bigaragara mu binyamakuru bikomeye by’imyidagaduro.
Yeoh wamamaye muri sinema yakinnye muri filime zamenyekanye cyane nka Crouching Tiger, Hidden Dragon, Memoirs of a Geisha, Crazy Rich Asians na Everything Everywhere All at Once yamufashije kwegukana igihembo cya Oscar mu 2023.
Uyu mugore ukomoka muri Malaysia yabereye abandi banya-Aziya irembo n’ikiraro mu bijyanye no gukina filime mu ruganda rwa filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Hollywood) ndetse yigeze gushyirwa mu bavuga rikumvikana ku ruhando mpuzamahanga.
Yeoh ni umugore wa Jean Todt, Umufaransa wiyeguriye ibijyanye n’amasiganwa y’imodoka, dore ko yanabaye umuyobozi w’ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi, FIA, kuva mu 2009 kugeza mu 2021.
Azwi cyane nk’umuyobozi w’ibihe byose w’Ikipe ya Ferrari mu myaka yayo myiza ubwo Michael Schumacher yegukanaga ubutitsa amasiganwa y’imodoka.
Uyu Mufaransa ni intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ishinzwe umutekano wo mu muhanda kuva muri Mata 2015 ubwo Ban Ki Moon yayoboraga uyu muryango.
Ubwo bari batumiwe ‘Kwita Izina’ Yeoh umwana yise yamuhaye izina rya ‘Rwogere’ mu gihe umugabo we Jean Todt yahaye umwana w’ingagi izina rya ‘Ruvugiro’.
Uretse ‘Kwita Izina’, Yeoh n’umugabo we banakiriwe na Perezida Kagame ku wa 6 Kamena 2025.
Umwaka ushize Michelle Yeoh yari mu Rwanda mu birori byo ’Kwita Izina’
Perezida Kagame yakiriye Michelle Yeoh n’umugabo we
Nyuma y’ibiganiro binyuranye bagiranye, Michelle Yeoh n’umugabo we, Jean Todt bafatanye ifoto y’urwibutso na Perezida Kagame


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *