skol

MIGEPROF yaciye undi muvuno mu kwigisha uburinganire nyuma yo kubona ko bwumviswe nabi

Yanditswe: Wednesday 31, Dec 2025

featured-image

Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yatangaje ko mu Rwanda hatangiye guhunda yo kuvugurura uburyo bwo kwigisha ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore kuko byagaragaye ko iyo gahunda yumviswe nabi hamwe na hamwe bikaba byaba intandaro y’amakimbirane hagati y’abashakanye.

Byagarutsweho na Minisitiri Uwimana Consolée, ku wa 30 Ukuboza 2025, mu Nama nyunguranabitekerezo yagarukaga ku muryango utekanye, yeteguwe n’Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP).

Minisitiri Uwimana yashimangiye ko mu miryango hakirimo ibibazo bishingiye ku makimbirane ahanini aterwa n’uko inzego zibishinzwe ziyakemura.

Yakomeje ati “Ni gahunda yatangiye mu 2017, ariko urebye usanga dukemura aho twabonye byacanye maremare [byakomeye], kubera ko havuzwe iki, tugahita dushyira mu bikorwa, tutabanje gusesengura ngo turebe ikibazo gihagaze gite. Ushobora kumara imyaka 10, ariko wasubira inyuma ugasanga nta cyo wakoze kubera ko ntabwo uzi uko watangiye.”

Yerekanye ko mu ngamba zashyizweho zigamije gukumira ibibazo biterwa no kumva nabi uburinganire bw’abagabo n’abagore kenshi biba isoko y’amakimbirane harimo no kuvugurura uko bwigishwa.

Ati “Muri uyu mwaka twatangiye gahunda yo kwigisha ihame ry’uburinganire ariko cyane cyane twifashishije abagabo, bakarushaho kumva no gusigasira ihame ry’uburinganire.”

Minisitiri Uwimana yavuze ko ari uburyo butanga amakuru ahagije ku mibare y’abashakanye bukorwa bunyujijwe mu mikino aho irangira umugabo cyangwa umugore wayikurikiye, asobanukiwe icyo yakoraga kikabangamira uwo bashakanye.

Kuri ubu hahuguwe abantu 448, barimo 10 bo muri buri Karere k’u Rwanda n’abandi 10 bo mu mashuri makuru na kaminuza 15, ari na bo bafasha muri iyo gahunda.

Uwimana yakomeje ati “Dutegereje kuzakora icyo gikorwa ku buryo bigera ku rwego rw’Umudugudu, twizera ko bizumvikanisha neza iki kintu [ihame ry’uburinganire] cyari kimeze nk’aho kitumvikanye neza.”

Umuyobozi Mukuru w’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye mu Rwanda, Tito Rutaremara, yavuze ko abagaragaza ko uburinganire buri mu bitera amakimbirana bishingira ku kuba babirebera mu ruhande rumwe.

Ati “Uburinganire ni bwo buzana amakimbirane mu rugo? Ni uko tureba uruhande rumwe, rwa rundi rw’umugabo wicaye mu kabari ajyayo buri mugoroba yabona umugore we na we yinjiye bigacika. Ni aho bituruka ahanini cyane ngo bizana amakimbirane, ariko iyo ubajije uti ese umugore yabonye udufaranga agura matola, agura udusahani, atangira umwana mu rugo, ibyo se ntibyubaka umuryango? Si na byo binini?”

Imibare y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) yo muri Nzeri 2025, yerekanye ko mu myaka 6 ishize abashakanye 395 bicanye biturutse ku makimbirane yo miryango.

Minisitiri Uwimana Consolée yavuze ko hari aho ihame ry’uburinganire ryumviswe nabi bikagira uruhare mu makimbirane yo mu miryango

Minisitiri Uwimana Consolée yavuze ko hari aho ihame ry’uburinganire ryumviswe nabi bikagira uruhare mu makimbirane yo mu miryango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa