skol
fortebet

Miggy yumvikanye ashaka gutanga ruswa muri shampiyona

Yanditswe: Monday 17, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wungirije wa Muhazi United, Mugiraneza Jean-Baptiste uzwi nka Miggy ari mu mazi abira nyuma yo kumvikana asaba Shafiq Bakaki, myugariro wa Musanze F, kumufasha Kiyovu Sports ikubona amanota, ariko uyu mukinnyi akamuhakanira.

Sponsored Ad

Iki kiganiro cyabaye mbere y’umukino wa shampiyona wahuje Musanze FC na Kiyovu Sports kuri Sitade Ubworoherane ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Werurwe 2025. Uyu mukino warangiye Musanze FC itsinze Kiyovu Sports ibitego 3-0, bishyira Kiyovu mu kaga ko kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Mu majwi yasohotse nyuma y’umukino, Miggy yumvikana aganira na Shafiq Bakaki, amubwira ko umwaka utaha azaba umutoza wa Kiyovu Sports bityo akaba ashaka ko Kiyovu iguma mu cyiciro cya mbere. Yagize ati: “Umwaka utaha nzaba ndi umutoza wa Kiyovu Sports. Sinshaka ko isubira mu cyiciro cya kabiri.”

Uyu myugariro wa Musanze FC, ukomoka muri Uganda yahakaniye Miggy avuga ko ari mu gisibo cya Ramadan, ati: “Turi mu gisibo, sinzi icyo nagufasha.”

Ibindi bikomeje kumenyekana ni uko Miggy yagerageje guhamagara uyu mukinnyi kenshi ndetse bikavugwa ko ubuyobozi bwa Musanze FC bwafatiriye telefoni ya Shafiq kugira ngo bamenye icyo uyu mutoza amushakira.

Amakuru avuga kandi ko Miggy yari afite gahunda yo kuvugana n’abandi bakinnyi ba Musanze FC barimo umunyezamu Shaolin na Gasongo.

Abafana ba ruhago mu Rwanda bakomeje kwibaza niba hari ingamba zizafatwa kuri iyi ngingo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa