Miliyari 2 Frw amaze gusaranganya abaturiye Pariki ya Gishwati-Mukura
Yanditswe: Wednesday 05, Nov 2025
Miliyari 2 Frw angana na 10% by’ayinjizwa na Parike ya Gishwati-Mukura amaze gusaranganywa abaturage bo mu turere dukora kuri Pariki mu myaka itanduatu ishize.
Aya mafaranga yakoreshejwe mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage no kubafasha gukomeza kurengera ibidukikije.
Mu 2020 ni bwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ryashyize Pariki ya Gishwati-Mukura iri mu Ntara y’Iburengerazuba ku rutonde rw’Umurage w’Isi, nyuma y’imyaka ine Leta y’u Rwanda iyongeye mu Pariki z’Igihugu ikaba iya kane.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangiye kuyicunga mu 2019, ariko ifungurwa ku mugaragaro mu 2020 ari bwo ba mukerarugendo batangiye kuyisura.
Ni pariki igizwe n’amashyamba abiri, ari yo Gishwati na Mukura, ari ku misozi ibiri. Irimo ibyiza nyaburanga bitandukanye birimo inkende, impundu n’inkima.
Harimo kandi amoko arenga 130 y’inyoni,n’izindi nyamaswa nto zinyuranye, kandi zarushijeho kwiyongera kuva yagirwa Pariki y’Igihugu.
Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura, Budahera Anaclet, yabwiye The New Times ko umubare w’impundu wiyongereye uva kuri 13 mu mwaka wa 2007 ugera kuri 40 mu 2025 nyuma yo kuyivugurura.
Ni mu gihe impundu zari zarashyizwe ku rutonde n’Umuryango Mpuzamahanga Urengera Urusobe rw’Ibinyabuzima (IUCN) nk’inyamaswa ziri mu kaga ko kuzimira ku Isi.
Budahera ati “Mu 2007 impundu zari 13, bigeze mu 2011 ziba 19, ariko ubu mu 2025 zimaze kuba 40 nyuma yo kuvugurura no gucunga iyi pariki. Izindi nyamaswa nk’inkende, inkima n’inyoni na zo zabaye nyinshi cyane.”
Budahera yavuze ko iyo ntambwe Pariki ya Gishwati-Mukura yateye yatumye kugeza ubu amafaranga agera kuri miliyari 2 Frw, angana na 10% by’amafaranga yinjira mu bukerarugendo, amaze gushorwa mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage bayituriye.
Ibyo byakozwe mu myaka itandatu ishize kuva 2019/20 kugeza 2024/25. Muri ayo mafaranga agera kuri miliyari 1.3 Frw yagiye mu bikorwa by’abaturage bo mu Karere ka Rutsiro, na ho miliyoni 655.3 Frw yerekezwa ku bo mu Karere ka Ngororero, twombi dukora kuri iyi pariki.
Aya mafaranga yafashije mu kubaka inzu z’abatishoboye, imiyoboro y’amazi meza, gutanga amashyiga akoresha ingufu nkeya, kuvugurura amavuriro, gutera inkunga imyuga nk’ubudozi n’ubworozi bw’inzuki, kubaka amashuri, amasoko, imihanda, ibiraro n’ibindi.
Budahera yakomeje avuga ko muri ubwo bworozi bw’inzuki hashinzwe amakoperative atandatu y’abavumvu agizwe n’abanyamuryango 510 barimo abagore 240, ahabwa arenga miliyoni 100 Frw zo kwifashisha mu gutangira.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yavuze ko abavumvu biganjemo abagore bahawe ibikoresho byo gukoresha bijyanye n’igihe kugira ngo babone umusaruro mwiza.
Umuyobozi w’Agashami ka Siyansi n’Ikoranabuhanga muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO yavuze ko muri uwo mujyo hari umushinga witwa ‘Women for Bees’ wa UNESCO n’undi wa Guerlain, itera inkunga abagore mu bikorwa byo korora inzuki no kubungabunga ibidukikije.
Ati “Tumaze gutanga nibura ibihumbi 65$ byatanzwe mu gice cya kabiri cy’uyu mushinga tubihaye amakoperative atatu agizwe n’abagore 36.”
Mukasine Emilienne, uhagarariye abagore 11 borora inzuki bo muri Koperative COVEB rikorera mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, yavuze ko umusaruro w’ubuki wiyongereye cyane bitewe n’inkunga batewe yo kubikora mu buryo bugezweho.
Ati “Mbere twasaruraga hagati y’ibilo 200 na 300 by’ubuki mu mizinga 10 ya gakondo, ariko ubu dusarura ibilo 750 buri gihe mu mizinga 10 ya kijyambere.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *