Miliyoni 100 Frw zigiye kujya zikoreshwa buri mwaka mu kwigisha ibyerekeye gutegura inama
Yanditswe: Saturday 01, Nov 2025
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Nkulikiyinka Christine, yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe yo kwiga ibijyanye no gutegura inama n’andi mahuriro, aho miliyoni 100 Frw zigiye kujya zishyirwa muri gahunda yo kubibigisha bikozwe na Sosiyete yitwa Cube Communications Rwanda.
Ibyo byavugiwe i Kigali ku mugoroba w’itariki 31 Ukwakira 2025, ubwo Cube Communications yizihizaga imyaka 12 imaze ishinzwe.
Ni sosiyete iri mu zikomeye mu gutegura inama n’andi mahuriro, yashingiwe mu Rwanda ariko igenda yagura ibikorwa ku buryo ihabwa n’amasoko yo gutegura ibyo bikorwa mu bindi bihugu bya Afurika no muri Aziya.
Ku mugoroba wo kwishimira ibyo Cube Communications yagezeho, ubuyobozi bwayo bwatangaje ko mu kurema abanyamwuga b’abanyarwanda mu byo ikora, izajya ikoresha miliyoni 100 Frw mu kubigisha guhera mu 2026.
Ntiharamenyekana imibare y’abazajya biga muri iyo gahunda buri mwaka cyangwa igihe amasomo azajya amara, gusa ababyifuza bazajya banyuza ubusabe bwabo ku rubuga rw’iyo sosiyete nibimara gutegurwa neza.
Nyuma hazajya habaho guhitamo abemerewe, bahabwe amafaranga akenewe mu kwiga harimo amasomo azajya atangirwa mu Rwanda, andi mu mahanga.
Amb. Nkulikiyinka yavuze ko ayo ari amahirwe akomeye ku rubyiruko rw’Abanyarwanda rugomba kubyaza umusaruro.
Ati “Umuyobozi wa Cube Communications yambwiye ko hari igihe bajya gutegura inama bagasanga hari ubumenyi bubura, bikaba ngombwa ko azana abakozi bavuye hanze nko muri Kenya kugira ngo bakore ako kazi.”
“Yavuze kandi ko hari igihe aba afite ibikoresho bitamenyerewe cyane, akabona atabiha abo abonye bose hano. Byatumye agira igitekerezo cyo gufasha urubyiruko rw’Abanyarwanda kubyiga no kubimenya [...]. Mboneyeho gusaba urubyiruko rushaka kwiga ibijyanye no gutegura ahabera inama, urumuri n’ibindi, gukoresha ayo mahirwe.”
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Cube Communications, Kananura Elvis, yavuze ko u Rwanda nk’igihugu kiri gutera imbere mu kwakira abantu, gifite amahirwe menshi y’akazi muri urwo rwego.
Yavuze ko iyi sosiyete yatangiye ifite abakozi batanu bahoraho ariko ubu bamaze kwikuba gatatu, mu gihe abadafite amasezerano ahoraho bikubye inshuro zirenga 10.
Uwashinze Cube Communications Rwanda, Valentine Nashipae, yavuze ko intambwe icyo kigo kimaze gutera ishingiye ku buryo u Rwanda rwashyize imbaraga mu kwakira abantu.
Ati “Hari uburyo bwihariye bwo gukora mu Rwanda butuma n’akazi dukora hanze yarwo gashingira ku buryo abantu batubonye hano dukora neza. Ubwo buryo butanga umusaruro cyane, nubwo atari twe twabutangije, ahubwo ari Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kugaragaza ibyo ishoboye. Bituma uko twakira ibikorwa mu Rwanda bisunikira abatugana kumva bashaka kugaruka.”
Nisingizwe Eric umaze imyaka 10 akora muri Cube Communications Rwanda, yavuze ko ari sosiyete yamukuye ku isoko ry’umurimo akirangiza kaminuza, ikamufasha gukora atera imbere.
Urubyiruko rushaka kwinjira muri uwo mwuga yarusabye kwibanda ku bijyanye na tekiniki y’ibikoresho bikenerwa mu gutegura inama n’andi mahuriro, kuko mu Rwanda ababizi bakiri bake, ndetse no kongera ubumenyi mu ikoranabuhanga nka AI kuko na ryo riri kugenda ryinjira muri urwo rwego.
Uwashinze Cube Communications Rwanda, Valentine Nashipae, yavuze ko intambwe icyo kigo kimaze gutera ishingiye ku buryo u Rwanda rwashyize imbaraga mu kwakira abantu
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Nkulikiyinka Christine, yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe yo kwiga ibijyanye no gutegura inama n’andi mahuriro


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *