skol
fortebet

MINAGRI irateganya amavugurura y’abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu nzego z’ibanze

Yanditswe: Wednesday 31, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse yavuze ko iyi minisiteri ifatanyije nz’izindi nzego, iteganya amavugurura mu bakozi b’uturere bashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu rwego rwo kuzamura imikorere yabo kugira ngo babashe gufasha abahinzi kongera umusaruro.

Sponsored Ad

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama y’iminsi ibiri itegura igihembwe cy’ihinga gitaha cya 2025 A. Ni inama yabereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera kuva ku itariki 29-30 Nyakanga 2024 yateguwe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ,(MINAGRI) itumirwamo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Abayobozi b’Intara zose abashinzwe ubuhinzi mu turere n’abandi bo mu nzego z’ibanze bafite aho bahurira n’ubuhinzi.

Minisitiri Dr Musafiri yagaragaje ko hari bamwe mu bakozi bashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu nzego z’ibanze badatanga umusaruro uko bikwiye bitewe n’ubumenyi budahagije mu byo bakora ndetse n’ababashinzwe badakurikirana neza neza izo nshingano.

Yavuze ko ibi bikeneye amavugurura y’inzego kugira ngo icyo cyuho cyivemo bityo umuturage abashe guhinga neza kandi yihaze mu biribwa.

Yagize ati “Turagira ngo turebe amavugurura akenewe mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi haba mu bakozi b’akarere n’abo bafatanya muri rusange. Twaganiriye ku mavugurura yo mu nzego z’ibanze kugira ngo turusheho gutanga serivise nziza zaba izo mu nzego z’ibanze ariko cyane cyane n’izitangwa mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi”.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi kandi yavuze ko mu rwego rwo kwitegura igihembwe cy’ihinga gitaha, bateganya ko ubutaka bwose bugenewe guhingwa mu Gihugu buhingwa kuko hari buke bwasigaye budahingwa kandi abaturage babukeneyeho ibyo kurya.

Akomoza ku guhinga igihingwa kimwe yagize ati “Dushaka guhinga mu buryo bwa kinyamwuga tugahitamo amasite yatoranyijwe azahingwamo ibihingwa bibasha guhaza Igihugu. Ubutaka buhujwe bunini bwo mu Gihugu turimo kububarura kugira ngo buhingwe mu buryo bw’umwihariko. Uturere ni two tuzacunga ubwo butaka bube umwihariko watwo barebe ibihingwamo hatajemo akajagari bitume twongera umusaruro”.

Minisitiri Dr Musafiri yasabye abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu nzego z’ibanze kujya begera abaturage bakabafasha gutegura imirima igomba guhingwa yose ku buryo imvura y’umuhindo izasanga biteguye neza bagahita batera imyaka.

Kugeza ubu, imibare igaragaza ko kwihaza mu biribwa ku rwego rw’urugo biri ku kigero cya 79.4%. Ni ukuvuga ko ingo 79.4% zibasha kubona iby’ibanze nkenerwa, naho ingo 20.6% zo zokaba zidafite ibihagije.

Na none kandi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda giheruka gutangaza ko umusaruro mbumbe w’ubuhinzi wiyongereye ku kigero cya 7% mu gihembwe cya mbere cya 2024 A bingana na toni zigera hafi ku bihumbi 316.

MINAGARI ivuga byatumye umusaruro w’ubuhinzi wiyongera mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A ari uko abaturage bangana na 7,5% bakoresheje uburyo bwo kuhira hamwe no gukoresha imbuto zitubuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa