MINEMA yateguje imvura idasanzwe mu minsi ya nyuma y’Ukwakira
Yanditswe: Thursday 23, Oct 2025
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira, hateganyijwe imvura nyinshi ishobora gutera imyuzure, inkangu n’inkuba, isaba abantu kwitwararika no gukurikiza inama zitangwa kugira ngo hirindwe ko yabateza ibyago.
Binyuze mu butumwa bugufi, iyo Minisiteri yatangaje ko kuva ku itariki ya 23–31 Ukwakira 2025 hateganyijwe imvura ishobora gutera imyuzure n’inkangu, isaba abantu kwirinda no gukurikiza inama zitangwa n’ubuyobozi.
Kuva ku itariki ya 20 Ukwakira 2025, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere cyatangaje ko mu gice cya mbere n’icya gatatu cy’Ukwakira 2025, hateganyijwe imvura izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri ibyo bice.
Ni mu gihe mu gice cya kabiri cy’Ukwakira 2025 hari hateganyijwe imvura iri hasi gato y’isanzwe igwa.
Icyo gihe kandi Meteo yavuze ko igihe cy’umuhindo kizarangira mu Ukuboza 2025, aho hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 250 na 300 mu Ntara y’Iburengerazuba, uretse mu kibaya cya Bugarama, mu Ntara y’Amajyaruguru, uretse mu majyepfo y’Uturere twa Gicumbi, Rulindo na Gakenke.
Iyi mvura kandi iteganyijwe mu majyaruguru y’Akarere ka Muhanga no mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru.
Hazagwa kandi imvura iri hagati ya milimetero 200 na 250 iteganyijwe ahasigaye mu Ntara y’Amajyaruguru, Intara y’Amajyepfo uretse ibice by’Amayaga, amajyaruguru n’uburengerazuba by’Umujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyagatare uretse mu Majyepfo yako no mu Karere ka Gatsibo uretse mu Burasirazuba no mu majyepfo yako.
Meteo Rwanda igira inama Abaturarwanda gukomeza gufata ingamba zijyanye no kwirinda ingaruka zituruka ku muyaga mwinshi, bakurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zifite gukumira ibiza mu nshingano.
Raporo ya Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko mu myaka icyenda yashize kugeza mu 2023, abantu 1,595 bishwe n’ibiza bitandukanye, mu gihe byakomerekeje abandi 2,368.
Imyuzure yishe 307, ikomeretsa 101; inkangu zihitana abantu 425, zikomeretsa 187; inkuba zica abantu 538, zikomeretsa 1,338; imvura nyinshi ihitana 315, ikomeretsa 612; mu gihe umuyaga mwinshi wahitanye abantu 10, ukomeretsa abandi 128.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *