
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA yatangaje ko hari ahantu hangana na 522 yabaruye byagaragaye ko hashobora kwibasirwa n’ibiza muri iki gihe cy’Itumba.
Byagarutsweho na Minisitiri wa MINEMA, Major Gen. (Rtd) Albert Murasira mu kiganiro yahaye Inteko rusange y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Mata 2025.
Yagize ati: “Twagiye tubarura mu gihugu, ahantu 522, zituwemo n’ingo zisaga 22 000 n’abaturage basaga ibihumbi 100”.
Yongeyeho ati: “Hari ubuhinzi bw’ibihingwa kuri hegitari 25 000, n’ibikorwa remezo hafi 200 bishobora kwibasirwa n’insengero n’inzu zikorerwa n’abantu zigera kuri 23.”
Yavuze ko iryo genzura rigamije kumenya ahashobora guteza ibibazo by’ibiza kugira batabarwe hakiri kare.
Uwo muyobozi yavuze ko aho hantu hafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ibiza harimo Uturere tw’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru.
Minisitiri Murasira ati: “Rubavu, Rutsiro na Nyabihugu ni bo bari mu byago by’ibiza ari na yo tuhahoza ijisho kugira ngo tubabure kandi haramutse hari ibibaye tubatabare hakiri kare.
MINEMA yavuze ko muri ibyo bice mu gihe cy’Itumba biteganyijwe ko hazaba hari imvura nyinshi izaba iri ku gipimo cya milimetero 450 kugeza kuri 550 nk’uko bisanzwe bigaragara mu gihe cy’Itumba.
Minisitiri Murasira ati: “Biterwa n’iminsi hari n’ubwo hagwa imvura nyinshi iminsi mike ikindi gihe hakava izuma aho ni ho dukurikirana nk’ahantu hashobora kwibasirwa tukahashyira ubugenzuzi bwimbitse.
Minisitiri Murasira yavuze ko u Rwanda rukunze kwibasirwa n’ibiza cyane mu gihe cy’Itumba ni ukuvuga kuva mu kwezi kwa Werurwe kugeza muri Gicurasi ndetse no mu gihe cy’Umuhindo gitangira mu kwezi kwa Nyakanga kugeza muri Nzeri.
MINEMA ivuga ko ubu hakomeje ingamba zitandukanye zo gukumira ko ibiza bishobora kwibasira ubuzima bw’abaturage bataribasirwa n’ibiza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *