skol
fortebet

Minisiteri ya Light from Heaven ikomeje guhindura ubuzima bw’abana n’urubyiruko ba Busanza

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Friday 03, Jul 2026

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu rwego rwo guteza imbere uburezi n’imibereho myiza y’abaturage, Minisiteri Light from Heaven, ikorera mu Kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, irishimira ibyo imaze kugeraho mu myaka ibiri n’amezi ane imaze ikora ibikorwa byo gufasha abana b’incuke ndetse no gufasha urubyiruko rwacikishe amashuri kwiga imyuga.

Iyi minisiteri yatangiye ibikorwa byayo muri Gashyantare 2024. Nk’uko umuyobozi wayo, Pegi Hope Asiimwe, yabitangaje, ishingiye ku kwizera Imana ndetse n’ibyo ikora ibikora kubera umuhamagaro kugirango ifashe abantu batandukanye, ariko ikaba idashingiye ku rusengero runaka.

Mu myaka ibiri ishize iyi minisiteri imaze ikora, imaze kugera ku bikorwa bitandukanye yishimira, muri byo harimo kuba imaze kurera ibyiciro bibiri by’abana b’incuke, bagera kuri 60, hakaba harimo abiteguye gukomeza mu cyiciro cy’amashuri abanza.

Ikindi gikorwa cyatanze umusaruro ni ugufasha urubyiruko rwari rwaracikishije amashuri kubera ubushobozi buke, kubona amahirwe yo kwiga imyuga. Ku bufatanye n’umuterankunga, urubyiruko rw’abagera kuri 21 rwatangiye kwiga imyuga irimo amashanyarazi, amazi, ubukanishi, ubudozi ndetse no gutunganya imisatsi n’ubwiza (Salon), hagamijwe kurufasha kwihangira imirimo no kwibeshaho.

Uretse gufasha abana n’urubyiruko, minisiteri ya Light from Heaven yanatekereje ku babyeyi b’aba bana bashyizwe mu myuga, aho yabafashije kwibumbira mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya, muri gahunda igamije kubafasha kwizigamira amafaranga no kubona inguzanyo zo guteza imbere ibikorwa bibinjiriza amafaranga.

Nubwo ibikorwa byagezweho bishimishije, umuyobozi wa minisiteri ya Light from Heaven, Pegi Hope Asiimwe, yavuze ko bagihura n’imbogamizi zirimo kuba urubyiruko rwize imyuga, rutarabona akazi gahoraho.

Yagize ati: "Abana twafashije kwiga imyuga ntibarabona akazi gahoraho. Ahanini babona uturaka tw’igihe gito, bigatuma badashobora gukoresha neza ubumenyi bafite cyangwa ngo babone amafaranga ahagije yo kwiteza imbere."

Asiimwe yavuze ko bifuza kubona abafatanyabikorwa benshi bazabafasha guhanga imirimo cyangwa gushyigikira urwo rubyiruko kubona ibikoresho byatuma rwikorera, kugira ngo ubumenyi rwize butange umusaruro urambye.

Minisiteri ya Light from Heaven ifite intego yo gukomeza guteza imbere uburezi kandi barushaho no gufasha abantu kurushaho kwegera Imana nk’uko Yezu yakoreshaga ibikorwa byiza kugirango ubutumwa bwiza yabwirizaga butambuke kandi bugere kuri bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa