Minisitiri Amb. Nduhungirehe yatamaje umunyamakuru Harian Veras wabaye igikoresho cya Tshisekedi
Yanditswe: Saturday 07, Feb 2026
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb.Olivier Nduhugirehe, yatamaje umunyamakurukazi w’umunya-Amerika, Hariana Verás Victória, avuga ko yigira impirimbanyi y’ibibazo bya Afurika nyamara ari igikoresho cya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi.
Ni mu butumwa Minisiritiri Amb.Nduhungirehe yanyujije ku rubuga rwa X, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Gashyantare 2026.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko Harian Veras yigira umuntu ushishikajwe no kuvuga ibibazo bya Afurika mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House), nyamara ahubwo ikimuraje ishinga ari ugukwirakwiza icengezamatwara ry’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Yagize ati “Yigira nk’aho avugira ‘Abanyafurika’ i Washington. Nyamara, mu mwaka umwe gusa, yagiye i Kinshasa inshuro ebyiri, aho yahuriye na Perezida Tshisekedi, uretse ibyo kandi yanakiriye impano ye imbere ya camera, ndetse ikiganiro aherutse kugirana na Perezida Ndayishimiye cyanyuze gusa kuri televiziyo ya Leta ya Congo (RTNC)”.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yerekana ko bitagarukiye aho, ahubwo bikomeje kugaragara no mu biganiro atanga birimo kubogamira ku ruhande rumwe.
Ati “Nyuma yaho yagaragaye mu Ngoro y’Inteko abaza ibibazo birimo kubogama gukabije bigaragaza ko nta bunyamwuga akorana ndetse yibasira u Rwanda ku buryo bukabije.”
Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga y’ikiganiro Perezida Donald Trump yagiranye n’itangazamakuru hanze ya White House, uyu munyamakuru yagaragaye afite mikoro ya Televiziyo y’Igihugu ya RDC (RTNC), ibintu Minisitiri Nduhungirehe avuga ko na byo bidasobanutse.
Ati “Uyu munsi, twamenye ko yari afite mikoro ya RTNC mu biro bya Perezida wa Amerika (White House), nyamara ntiyigeze atangaza ko ahembwa na Kinshasa. Hari uwakabaye asobanura ubu butekamutwe”.
Harian Veras w’imyaka 42 y’amavuko, akomoka muri Angola ndetse yanigeze gukorera televiziyo y’iki gihugu, TPA (Televisão Pública de Angola).
Mbere y’uko atangira kuba umuzindaro w’ubutegetsi wa Tshisekedi yakoreshaga ijwi rye avugira Afurika, ndetse akanabishimirwa, ariko ibyo byaje guhinduka mu ntangiriro za 2025, ubwo Perezida Félix Tshisekedi wa Congo yatangiraga gusaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kumufasha guhagarika intambara iri mu Burasirazuba bw’Igihugu cye.
Harian Veras yakunze kumvikana kenshi akoresha imvugo zishinja u Rwanda kuba inyuma y’ibibazo n’intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse agasaba amahanga by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika gufatira u Rwanda ibihano.
Zimwe muri zo ni “u Rwanda rufasha AFC/M23”, “u Rwanda rwateye Congo”, “ubushotoranyi bw’u Rwanda” n’izindi.
Kuva muri Mata 2025, Veras ntacyita ku bibazo byugarije ibindi bihugu bya Afurika ahubwo yahisemo kwibanda ku bya Congo, nyamara yitwa ko ari umunyamakuru ukurikiranira hafi ibibazo byo ku Mugabane wose muri rusange.
Mu bihe bitandukanye Veras yagiye agaragaza ko yarangije gufata uruhande mu bibazo byo muri Congo n’u Rwanda aho nka nyuma y’amasezerano yasinyiwe muri White House, tariki 4 Ukuboza, yabajije ikibazo Perezida Donald Trump bigaragara nk’aho yari yatumwe ngo akibaze.
Icyo gihe nyuma y’uko perezida Kagame na Tshisekedi bashyize umukono ku masezerano Veras yaje kubaza Trump ati “Ni ryari Ingabo z’u Rwanda zizava ku butaka bwa Congo?”, Trump mu kumusubiza yikiza ati “Ni vuba cyane.”
Abasesenguzi bavuga ko Veras ahabwa akayabo na Tshisekedi kugirango yemere kuba igikoresho cya Leta ya Congo, kuko hari amakuru ahamya ko mbere y’uko abaza Trump igihe ingabo z’u Rwanda zizavira muri RDC, ubutegetsi bwa Tshisekedi bwari bwamuhaye amadolari 4000, kandi ko yari yiteguye kubaza ikindi kibazo yahawe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, mbere y’uko ikiganiro kirangira ariko yimwa umwanya.
Muri Mutarama 2026, ni bwo Veras yagiye muri Congo no mu Burundi, aho yagiranye ikiganiro na Tshisekedi ndetse na Evariste Ndayishimiye ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC.
Ku ruhande rwa Veras we uvuga ko avugira inzirakarengane z’Abanye-Congo aho avuga ko barenganywa na AFC/M23 ifatanyije n’u Rwanda.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *