skol

Minisitiri Bahati yasabye Abanya-Uganda gushyira imbaraga mu guhahirana n’Abanyarwanda

Yanditswe: Tuesday 24, Jun 2025

featured-image

Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe ubucuruzi, inganda n’amashyirahamwe, David Bahati, yasabye abaturage begereye umupaka gushyira imbaraga mu guhahirana n’Abanyarwanda kuko birimo inyungu nyinshi.

Mu nama yamuhurije n’abaturage bo mu karere ka Kabale, Minisitiri Bahati yasobanuye ko ubucuruzi bw’u Rwanda na Uganda bukomeje kugenda neza nyuma y’aho umubano w’ibihugu uvuguruwe.

Yagize ati “Ndagira ngo nsabe abantu bacu bashaka gukora kubyaza umusaruro umupaka, bacuruzanya n’u Rwanda kubera ko ubu ikinyuramo cy’ubucuruzi n’u Rwanda kimeze neza. Twateza imbere ubucuruzi bw’umusaruro wacu nk’ibirayi, imbuto n’imboga.”

Minisitiri Bahati yasobanuriye aba baturage ko mu gihe Akarere ka Afurika y’iburasirazuba kashyizeho ingamba zorohereza ubucuruzi bwambukiranya imipaka, Abanya-Uganda bakwiye kubyaza umusaruro aya mahirwe.

Mu 2022, u Rwanda rwafunguye imipaka iruhuza na Uganda, nyuma y’imyaka itatu yari imaze ifunzwe biturutse ku mubano w’impande zombi wari warazambye.

Imipaka yafunguwe nyuma y’uruzinduko rw’amateka Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye mu Rwanda, rwari rugamije kuzahura uyu mubano.

Raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko muri Mata 2025, u Rwanda rwohereje muri Uganda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 2,4$, na ho Uganda yohereje mu Rwanda bibarirwa mu gaciro ka miliyoni 19,53$.

Muri Mata 2024, agaciro k’ibicuruzwa Uganda yohereje mu Rwanda kari miliyoni 19,4$, ibyo ryoherejeyo byari bifite agaciro kabarirwa mu bihumbi 960$. Iyi mibare igaragaza ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi buri kwaguka.

Minisitiri David Bahati yagaragarije Abanya-Uganda ko gucuruza mu Rwanda birimo inyungu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa